Huye: Umukobwa mwiza uvugwa mu ikorosi ry’i Mbazi ngo yaba yaratanze agahenge.

Yanditswe na Kuwa 29/05/2017, Saa 18:12:35 Yasuwe inshuro 668

Abakoresha umuhanda Huye-Kigali by’umuwihariko abatwara imodoka nini zirimo amakamyo n’izindi zipakira imizigo iremereye cyane, iyo uvuze ku mukobwa mwiza ikorosi riherereye mu kagari ka Gatobotobo, umurenge wa Mbazi mu karere ka Huye, bumva impanuka no kuhasiga ubuzima.

Iyo uvuze ku mukobwa mwiza, mu mateka yaho cyane muri aka gace benshi ntibahuriza ubusobanuro bwaho, kuko usanga buri wese aguha ibisobanuro bye bitagendeye ku byo yiboneye uretse kuvuga nawe ibyo yumvise bavuga cyangwa bamubwiye.

Ikorosi ryo ku mukobwa mwiza bamwe mu bashoferi bakubwira ko bamubona cyangwa bamubonye, abandi bakavuga ko ari ibyo abantu bishyiramo. Nawe usoma iyi nkuru ufite ibyo wabwiye cyangwa wumvise ku ikoroso ryo ku mukobwa mwiza niba uhazi.

Nsanzimana Donat umushoferi ukoresha umuhanda Huye-Kigali, avuga ko mu myaka icumi akoreye muri uyu muhanda atigeze abona uwo mukobwa mwiza, ahubwo akibaza niba mu bakoze impanuka zikunze kubera muri iri korosi hari uwavuze ko yayikoze agiye kugonga uwo mukobwa. Akomeza avuga ko ibyo ari ibyo abantu babeshya nyuma bakabyishyira mu mutwe.

Ati:"Ahubwo sinzi niba abantu batabona ikosa riri mu miterere y’uyu muhanda mu ikorosi ryo ku mukobwa mwiza."

Icyakoze bose ntibahuza ku gitekerezo kimwe kuko nka Seminega Anaclet umushoferi utwara imodoka yo mu bwoko bwa Fuso avuga ko n’ubwo atigeze amubona we yemera ko ntakibura imvano kuko ntawakwiyumvisha ukuntu ahantu hafata inyito nk’iyi y’umukobwa mwiza bidafite aho byaturutse.

Icyakoze abazi amateka y’iryo korosi riri hagati y’utugari twa Mwurire na Gatobobo mu umurenge wa Mbazi, bemeza ko uruhare runini mu mpanuka zihabera ari umuvuduko munini kubaba batwaye ibinyabiziga.

Bamwe n’ubwo bavuga ko yaba ari umukobwa mwiza watanze agahenge ngo hakaba nta mpanuka iheruka kubahabera kuva 2015, ubuyobozi bwo buvuga ko ibyapa binini byashyizweho hari icyo byagabanije ku impanuka zibera aha ku mukobwa mwiza.

Kuva 2015 ubwo haheruka kuba impanuka ikomeye, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gifite mu nshangano kwita ku mihanda RTDA, bwatangaje ko mu rwego rwo kumenya igiteza impanuka, babanje gukora inyigo ku bufatanye n’abanyasuwede. Iyi nyigo ngo ikaba yagaragaje ko imyubakire y’uyu umuhanda ntacyo itwaye.

RTDA ngo ntibanyuzwe n’ibyavuye mu nyigo, akaba ariyo mpamvu batangiye indi nyigo igamije gucukumbura iho ikosa riri mu miterere y’umuhanda cyangwa igiteza impanuka.

Gusa hakaba hibazwa ikigomba gukurikira mu gihe nta bindi binyabiziga birongera kuhakorera impanuka, ngo abantu bahasige ubuzima ndetse n’imitungo yangirike.

Umubare munini w’impanuka zihabera, hano hazwi nko ku umukobwa mbwiza, ni amakamyo ya rukururana akunze kuhagwa. Bamwe bakaba bavuga ko bishoboka ko umukobwa mwiza uvugwa yaba yaratanze agahenge, aho bongera n’izindi mvugo zivuga ko yaba atwara ubuzima bw’abantu afite icyo yishyura ab’ikuzimu.

Gildas Magera


      

Tanga igitekerezo

-->