Huye: Umuhanzi Janvier Ndahimana yasohoye indirimbo nshyashya yitwa Turabyibutse

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 29/06/2019, Saa 08:44:50 Yasuwe inshuro 141

Janvier Ndahimana ni umuhanzi usengera mu itorero rya ADEPR mu itorero ry’akarere ka Huye, muri Paurwasi ya Taba. Ni umuhanzi wamamaye cyane ku ndirimbo yise “Care” kuri ubu abenshi banamwita Papa Care.

Kuri ubu, uyu muhanzi yamaze gushyira hanze indirimbo nshyashya yitwa "Turabyibutse". Muri iyi ndirimbo yumvikana avuga ko umwana w’Imana yitangiye abantu ku musara i Gologota, bityo akaba abyibutse."

Janvier Ndahimana afatwa nk’umwe mu bateza imbere muzika ihimbaza Imana mu ntara y’Amajyepfo.

Abavuga ibi, babihera kuko ariwe muhanzi wafashe iyambere agashinga itsinda rihuriwe n’abahanzi bo hirya no hino mu gihugu biganjemo abo ntara y’Amajyepfo ryitwa "The Blessed” agamije kuzamura muzika ihimbaza Imana muri iyo Ntara.

Ikindi bashingiraho, ni uko uyu muhanzi nyuma yo kubona ingorana abahanzi bahura nazo iyo bagiye gukoresha indirimbo mu mujyi wa Kigali zirimo kwamburwa, kubura icyo kurya no kubura icumbi, yashyizeho inzu itunganya muzika mu mujyi wa Huye yitwa “The Winner Studio” agamije gufasha abahanzi bagenzi be.

Janvier Ndahimana avuga ko azakomeza kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo, no mu ijambo ry’Imana dore ko ari n’umuvugabutumwa.

Yagize ati:” ibikorwa nzabikomeza! Nyuma yo gukora indirimbo yinshi zigakundwa, nkakora ibitaramo mu Rwanda no mu gihugu cya Uganda, Burundi, Congo Kinshasa n’ahandi, ntabwo ngomba kwicara ahubwo ndakataje.”

Uyu muhanzi kugeza ubu, afite indirimbo 12 zirimo iyitwa Care ari nayo akunzweho cyane. Arubatse, afite umugore n’abana 2 aribo Ella, na Keilla.

Kanda hano wumve indirimbo TURABYIBUTSE ya Janvier Ndahimana




      

Impossible de lire la video
Kanda hano wumve indirimbo TURABYIBUTSE ya Janvier Ndahimana



-->