Huye: Umuhanzi Janvier Ndahimana yashyize hanze indirimbo nshyashya yitwa “Abisi nti bemeye”

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 2/06/2019, Saa 10:00:30 Yasuwe inshuro 84

Janvier Ndahimana ni umuhanzi usengera mu itorero rya ADEPR mu itorero ry’akarere ka Huye, muri Paurwasi ya Taba. Ni umuhanzi wamamaye cyane ku ndirimbo yise “Care” kuri ubu abe abenshi banamwita Papa Care.

Kuri ubu, uyu muhanzi yamaze gushyira hanze indirimbo nshyashya yitwa “ Abisi nti bemeye”. Muri iyi ndirimbo yumvikana avuga ko umwana w’Imana yaje mu Isi, yitangira abantu k’umusaraba, akora ibitangaza, ariko baranga nti bamwemera ahubwo baramubamba.

Janvier Ndahimana afatwa nk’umwe mu bateza imbere muzika ihimbaza Imana mu ntara y’Amajyepfo.

Abavuga ibi, babihera kuko ariwe muhanzi wafashe iyambere agashinga itsinda rihuriwe n’abahanzi bo hirya no hino mu gihugu biganjemo abo ntara y’Amajyepfo ryitwa “The Blessed” agamije kujya kuzamura muzika ihimbaza Imana muri iyo Ntara.

Ikindi bashingiraho, ni uko uyu muhanzi nyuma yo kubona ingorana abahanzi bahura nazo iyo bagiye gukoresha indirimbo mu mujyi wa Kigali zirimo kwamburwa, kubura icyo kurya no kubura icumbi, yashyizeho inzu itunganya muzika mu mujyi wa Huye yitwa “The Winner Studio” agamije gufasha abahanzi bagenzi be.

Janvier Ndahimana avuga ko azakomeza kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo, no mu ijambo ry’Imana dore ko ari n’umuvugabutumwa.

Yagize ati:” ibikorwa nzabikomeza! Nyuma yo gukora indirimbo yinshi zigakundwa, nkakora ibitaramo mu Rwanda no mu gihugu cya Uganda, Burundi, Congo Kinshasa n’ahandi, ntabwo ngomba kwicara ahubwo ndakataje.”

Uyu muhanzi kugeza ubu, afite indirimbo 10 zimo iyitwa Care ari nayo akunzweho cyane. arubatse, afite umugore n’abana 2 aribo Ella, na Keilla.


Rukundo Emmanuel@rwandadailynews.com