Huye:Uko Koperative Abatore yahinduye ubuzima bw’abagore bayiyobotse

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 8/06/2018, Saa 12:03:41 Yasuwe inshuro 314

Abagore bo mu karere ka Huye baravuga ko bahinduriwe ubuzima n’umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’Ubutariyani uvuka i Huye. Abavuag ibi ni abibumbiye muri koperative Abatore ikora ubukorikori burimo kuboha ibiseke, imitako, imirimbo n’ibindi.

Ni nyuma y’uko abafashirije kwishyira hamwe mu gihe mbere bakoraga batatanye, bigatuma batabona umusaruro.

Bamwe mu baganiriye na www.rwandadailynews.com, bavuga ko mbere batarishyira hamwe no kwigurira igitenge byari byarabananiye ariko ngo ubu barakigurira bishyurira abana babo amafaranga y’ishuli, ubwisungane mu kwivuza, guhaha mu rugo, ari naho bahera bavuga ko uyu munyarwandakazi wabahurije hamwe akanabafasha no kubonera isoko w’ibyo bakora, yabahinduriye ubuzima.

Marie Claire Safari, utuye mu Butaliyani akaba n’umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri leta witwa Umubyeyi Mwiza ONLUS, ufite imishinga itandukanye irimo n’iyo gutera inkunga iyi koperative, avuga ko bashimishijwe n’aho aba bagore bamaze kugera.

Ati:” Ndashima aba bagore kuba baremeye kwishyira ahamwe murabona ko bageze ku rwego rushimishije. Tuzajya tubagurira ibyo bakoze nka 3 cyangwa 4 mu mwaka. Ubutumwa naha abagore ni ukuva mu bwigunge bagasanga abandi bakumva ko batari bonyine bazasanga ubuzima butakigoye nka mbere.”

Iyi koperative abatore yatangiye mu mwaka wa 2013, igizwe n’abagore 20 n’umukobwa 1, ibyo bakora bikaba bigurishirizwa mu Butaliyani n’abaterankunga babo babarizwa mu muryango Umugore Mwiza ONLUS, bakabaha amafaranga avuyemo.

Marie Claire Safari umunyarwanda uba mu Butariyani
Abagore bo muri koperative Abatore

Rukundo Emmanuel/rdn Huye.


      

Tanga igitekerezo

-->