Huye: Ubufatanye bw’abagize umuryango buragenda buhindura imibereho.

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 23/05/2019, Saa 18:25:00 Yasuwe inshuro 209

Abagize umuryango mu karere ka Huye, baravuga ko mugihe cyose umugabo yaba afatanyije n’umugore imirimo y’urugo, byakwihutisha iterambere ry’urugo.

Umuryango ugizwe n’abana, umugore n’umugabo. bamwe mu turage bavuga ko mugihe cyose umugabo n’umugore bagira ubufatanye hagati yabo, byitihutisha iterambere ry’urugo, aba ni abatuye mu murege wa Mukura.

Hategekimana Hussein yagize ati:" Iyo abantu bamazee gushyira hamwe, itermbere ririhuta. njyewe nitangaho urugero! mbere nacunaguzaga umugore, nkamukubita, nkagurisha ikintu uko nishakiye atabigizemo uruhare, kuburyo ubukene bwari bwenda kutwica."

Uyu mugabo akomeza uvuga kuri ubu nyuma yo gufatanya n’umugore we, byabafashije kwiyubakira inzu babamo, n’iyo bakodesha.

Naho umufasha we witwa Mukantwali Marie Claire yagize ati:" Mbere nta jambo nagira mu rugo, kuko naranamubwiraga ngo dukore ikiduteza imbere akancyaha ngo amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe, tukadindira mu iterambere ariko byibura ubu ngubu, byose mbigiraho uruhare kubera gufatanya."

Uyu mugore akomeza avuga ko umugabo we anamufasha mu mirimo y’urugo, nko kumesa, koza abana, guteka, n’iyindi mu rwego rwo kumuruhura imirimo kandi bimaze kubateza imbere. Ngo banafite gahunda yo kugeza amzi mu rugo, no kugura Gaz, kugira ngi imirimo umugore akora yo mu rugo idahabwa agaciro, igabanuke akore ibindi biteza imbere urugo nko gucuruza.

Umuryango nyarwanda ukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bigizwemo uruhare n’umugabo RWAMUREK, ni bmwe mu bafashe iya mbere mu kubaka umuryango utekanye. Uwase Serge, ashiznwe ibikorwa byawo mu turere twa Huye na Gisagara avuga ko umugore n’umugabo bakwiye gufashanya muri byose.

Yagize ati:" Turasaba abagize umuryango, kubaka umuryango utekanye! Bakirinda ihohoterwa iryo ariyo ryose, bagafashanya nti hagire uttsikamira undi, bakirinda ubusinzi, kandi bakumvikana ku ikoreshwa ry’umutungo. Ibi bizatuma umuryango utera imbere."

Umujyanama wa Komite nyobozi y’akarere ka Huye Kagabo Joseph, avuga ko umuryango utekanye ari ishingiro ry’iterambere ryawo, bityo abawugize bagomba kurangwa n’amahoro.

Yagize ati:" Icyo abagize umuryango basabwa kiroroshye cyane! ni ukumenya ko umuryango tuwubyariramo tukarera, kandi ibyo byise nti byabho nta mahoro awurimo. Umugore aratekereza, umugabo agatekereza bagahuriza ahamwe. Ubufatanye ni ingenzi."

Insanganayamatsiko y’uyu mwaka mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuryango iragira iti:” Twubake Umuryango twifuza”

Ubushakashatsi bwakozwe na Action Aid Rwanda mu mwaka wa 2015, bugaragaza ko abagore 91% bo mu Rwanda bakora imirimo idahabwa agaciro, itanahemberwa nk’akazi ka buri munsi. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko 41% by’igihe cya buri munsi cy’abagore bakimarira mu mirimo irimo gutora inkwi no kuvoma amazi, N’ibindi.




Uwase Serge ashiznwe ibikorwa muri RWAMREK
Hategekimana Hussein na Mukantwali Marie barangwa no gufashanya, bimaze kubateza imbere

Itsinda riharanira kurwanya ihohoterwa muri Mukura ryabihembewe

Umujyanama wa Komite nyobozi y’akarere ka Huye Kagabo Joseph

Emmanuel Rukundo@rwandadailynews.com/ Huye