Huye-Simbi: Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi baratabaza kuko inzu batuyemo zigiye kubagwaho.

Yanditswe na GATETE Eric Rafiki Kuwa 22/03/2018, Saa 12:22:03 Yasuwe inshuro 315

Abacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi batujwe mu mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Mugobore umurenge wa Simbi ho mu karere ka Huye bafite inzu zishaje cyane, barasaba ko inzu zabo zasanwa kuko bamwe bafite impungenge ko hatagize igikorwa zishobora kubagwaho muri iyi mvura. Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye nabwo bwemera ko izi nzu zubatswe huti huti ariko ngo hagiye kugira igikorwa.

Umudugudu wa Rugarama utuyemo abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi. Amazu batuyemo bayubakiwe mu mwaka w’1996 n’ikigega gishinzwe kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye FARG. Amwe agaragaza gusaza bikabije,kuko hari afite amabati yatobaguritse aho uhagarara mu nzu wanyuza amaso mu gisenge ukaba ureba hanze. Andi yatangiye gusenyuka, mu gihe hari n’ayo inkuta zatangiye kugwa kubera kunyagirwa. Abatuye muri uyu mudugudu bavuga ko batewe impungenge n’izi nzu muri ibi bihe byímvura, bagasaba ko bafashwa kuzisana.

Bamwe mu babyeyi bakuze baganiriye na rwandadailynews.com barimo Mukangenzi julienne na Nyarwaya Innocent w’imyaka 68 batubwiye agahinda kabo.

Mukangenzi ati:"aya mazu bayadutujemo Jenoside ikirangira kandi nta bikoni yagiraga. Nko mu gihe cy’imvura twayacanagamo maze amabati arashwanyagurika. Ubu rero nk’iyo imvura iguye udahari wagiye guhinga ngo ube wafata utuntu twose uturundanyirize mu maguni unatege mu nzu imbere ahava, usanga ibintu byose byanyagiwe byaba uburiri bw’abana cyangwa se ibikoresho byo mu nzu. Muri make, iyo imvura iguye mu ijoro tuba turindiriye Imana yonyine kuko imitima iba ihagaze".

Mukangenzi Julienne

Nyarwaya ati:" uyu mudugudu uri mu ya mbere yubatswe mu cyahoze ari perefegitura ya Butare. Aya mazu bayubatse mu buryo bwo kwiyeranja bafata amatafari ya rukarakara bakagereka ku yandi kuko abayubakaga bahembwaga ibyo kurya na PAM. Nta gukomera na guke afite. Isaha ku isaha azagwa ku bantu ndetse urebye dusa n’abibagiranye nta wutugeraho. Iyo imvura iguye twitwikira imitaka kandi twitwa ngo turi mu nzu”.

Nyarwaya Innocent

Kuri iki kibazo, umuyobozi w’karere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene avuga ko batangiye igikorwa cyo gusana inzu zifite ibibazo muri aka Karere. Kugeza ubu ngo bakaba bagiye kwibanda ku bantu bafite inzu zishaje kuruta izindi hashakwa ibisubizo byihuse muri ibi bihe.

"Ariya mazu yubatswe mu buryo bwa huti huti kugira ngo abantu babone aho bakinga umusaya. Rero nta gushidikanya arashaje. Gusa buri mwaka tuba dufite amafaranga yagenewe kubakira abatishoboye, ubwo rero muri ibi bihe by’imvura turi kubarura abafite ibibazo by’amazu afite ibibazo bikomeye tukazabasanira. Ntitwakwemera ko hari umuturage uhura n’impanuka nkiyo turebera”.

Kayiranga Muzuka Eugene, Umuyobozi w’Akarere ka Huye

Umudugudu wa Rugarama ugizwe n’mazu 74, aho inzu zirenga kimwe cya kabiri cyazo zishaje cyane ari nazo ziteye impungenge ku buzima bw’abazituyemo.

Aya ni amwe mu mafoto yerekana uko ayo mazu agiye guhirima ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amabati yaratobotse ku buryo uhagarara mu nzu ukareba hanze
Aha ni mu byumba.
Amazu yubatswe nta fondation
Iyo imvura iguye, mazi yinjira mu nzu

      

Tanga igitekerezo

-->