Huye: RAB yagaragaje ko ikibazo cy’intanga z’inka zatumizwaga hanze y’igihugu cyakemutse

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 23/06/2019, Saa 11:27:08 Yasuwe inshuro 147

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB, buravuga ko ikibazo cy’intanga z’inka zayumizwaga hanze cyakemutse.

Ibi, umuyobozi mukuru ushinzwe ubushakashatsi n’iyamamaza bworozi muri RAB, Dr Solange Uwituze yabivuze ubwo kuri uyu wa gatatu, ihiruriro ryabanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi bakoreraga urugendo shuli mu kigo cya ISAR-Songa.

Yagize:” Kubera kuvugurura amaraso y’inka, umusaruro wariyongereye kandi inka za Jersey zitanga umukamo mwinshi, amata, na foromaji.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibi byose u Rwanda rwabigezeho kuko rwakemuye ikibazo, cy’uko rwatumizaga intanga hanze y’igihugu.

Yagize ati:” Intanga z’inka za Jersey ubu dusigaye tuzikorera. Ndeste kuri ubu, abafite inka z’inyarwanda zavangiwe amaraso niza jersey ku buryo zagize 75% z’inka zinzungu.”

Ku ruhande rw’abaorozi bavuga, korora kijyambere byabe
Mukantaganzwa Hilarie ni umworozi w’inka za kijyambere, yabwiye www.rwandadilynews.com ko, umukamo w’inka za Jersey aba ari mwinshi ugeranije n’inka z’inyarwanda.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB, bugaragaza ko inka y’imbyeyi yo mu bwoko bwa Jersey butanga umukamo uhagije, uyishaka yayigurihswa ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (500,000 rfw).

Itsinda ryitwa rya World cattle Bereau rayakoreye urugendo shuli mu Rwanda, ni uhuriro ry’inka za Jersey ku Isi. Ryabayeho, kuva mu mwaka wa 1999, u Rwanda rukaba rwarinjiye muri iri huriro mu mwaka wa 2018 biturutse ku rugendo nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul kagame yakoreye ku kirwa cya Jersery mu mwaka wa 2005.