Huye:Mureshyankwano yahishuye ko kuba meya yakitwara neza mu mihigo bidahagije

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 6/06/2018, Saa 13:22:40 Yasuwe inshuro 659

Kuri uyu wa 06 Kamena 2018 umuyobozi w’akarere ka Huye w’agateganyo Uwamariya Veneranda yahererekanyaga ububabasha na Kayiranga Muzuka Eugene wahoze ayobora aka Karere.

Muri uyu muhango Guverineri Mureshyankwano yahishuye ko kuza imbere mu mihigo kwa Meya bidahagije.

Ati:"Mu by’ukuri umuntu arakora ariko akagira n’ibyo atuzuza neza. Ushobora gukora neza n’akarere kakaza mu myanya yimbere mu mihigo, ariko na none hari aho ushobora guteshuka bikaba ngombwa ko urwego rubifitiye ububasha rwavuga ruti ba ugiye ku ruhande abandi baze nabo bongeremo imbaraga’”.

Guverineri Mureshyankwano Mari Rose yahaye impanuro Meya w’agateganyo w’akarere ka Huye,zirimo “ukubahiriza inshingano no kwita ku mihigo y’akarere, gukorana umurava,kwita ku bibazo by’abaturage, no kwegera abaturage mu buryo buhoraho.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Huye Uwamariya Veneranda we yashimye komite nyobozi y’akarere icyuye igihe yizeza abanye-Huye, ndetse avuga ko afatanije n’abandi azubakira ku bya kozwe aganisha ku cyerekezo cy’igihugu.

Naho Kayiranga muzuka Eugene ucyuye igihe, yagaragarije umuyobozi w’akarere w’agateganyo imirimo yakozwe mu gihe yayoboraga, anamushyikiriza ibitabo birimo iyo mirimo yakozwe n’izakorwa, anamushyikiriza kashe, n’ikaramu.

Kuwa 31 Gicurasi 2018 nibwo inama njyanama y’Akarere ka Huye yatereye ikizere abari bagize komite nyobozi y’akarere ka Huye ibashinja kutemera kugirwa inama no gusuzugura abagize njyanama y’akarere ka Huye.

Muzuka Eugene asize akarere ka Huye ku mwanya wa 3 mu mihigo ya 2016/2017 mu turere 30 tugize igihugu.

Ihererekanyabusha hagati ya Muzuka ucyuye igihe n’Uwamariya uyoboye akarere by’agateganyo

Rukundo Emmanuel/ rdn Huye


      

Tanga igitekerezo

-->