Huye: Meya mushya ngo agiye kwihutisha iterambere ry’akarere

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 5/06/2018, Saa 16:02:24 Yasuwe inshuro 748

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose arasaba umuyobozi mushya w’akarere ka Huye Uwamariya Veneranda gushyira imbere imikoranire no gukurikirana imihigo y’akarere.

Ejo tariki ya 04 Kamena 2018 ni bwo Mu karere ka Huye hashyizweho umuyobozi w’agateganyo nyuma y’aho uwari usanzweho Bwana Muzuka Eujene aterewe ikizere akegura.

Uwamariya akimara gushyirwaho,Guverineri ati:”Icyo tumusabye ni uguhuza ibikorwa byose by’akarere, agakurikirana imihigo, akita ku mibereho myiza y’abaturage agashyira imbaraga mu kubikemura afatanyije n’izindi nzego.”

Guverineri Mureshyankwano akomeza asaba abayobozi b’akarere ka Huye kongera imbaraga mu byo bakora, buri wese akita ku nshingano ze, kugira ubufatanye no kujya inama.

Umuyobozi mushya Veneranda aganira na www.rwandailynews.com yavuze ko ashyize imbere kwihutisha iterambere ry’akarere ka Huye.

Ati:” Ngiye gukomereza aho bagenzi banjye bari bagejeje twihutishe iterambere ry’akarere kugirango kadasubira inyuma kandi tugiye no gukurikira imwe mu mishinga akarere gafite.”

Uwamariya Veneranda yari asanzwe ari umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda, yatowe n’abagize njyanama y’akarere ka Huye bose usibye umwe utari waje mu nama.

Rukundo Emmanuel/ rdn Huye


      

Tanga igitekerezo

-->