Huye:Menya byinshi kuri Kanyandekwe ukora imashini zifashishwa mu kwenga

Yanditswe na GATETE Eric Rafiki Kuwa 27/09/2017, Saa 17:06:45 Yasuwe inshuro 1276

Kanyandekwe Fils w’imyaka 33 y’amavuko utuye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba amaze gukora imashini ifite ubushobozi bwo kwenga imbuto zitandukanye zikabyara imitobe mu buryo bufite isuku kandi bwihuse.

Kanyandekwe avuga ko ubumenyi bwo gukora izo mashini yabukuye mu gihugu cya Uganda aho yize imyaka ine mu mashuri y’ubumenyingiro ubu akaba yarakoze imashini yenga toni 12 z’ibitoki mu gihe cy’amasaha umunani agamije gufasha Abanyarwanda kwenga mu buryo bunoze kandi bujyanye n’igihe.

Gusa iyi mashini yenga ibitoki ngo ishobora no kwenga izindi mbuto zirimo inanasi, maracuja, amacunga ndetse n’ibindi byose byabyazwa umutobe nk’ibisheke ndetse igasohora umutobe bitanyuze mu nzira zo gukamura.

Ati:"Icyambere nashatse ko abenga inzoga babikora mu buryo bubungura kandi bwihuse ndetse kandi ngirango binakoranwe isuku, kandi igihe ufite iyi mashini ntawakemanga isuku y’ibyo ukora kandi ikora imyaka myinshi ndetse ikagira vuba igakora ibyakabaye bikorwa na benshi ."

Avuga ko iyi mashini igizwe n’ibice 2 birimo igice cyenga ndetse n’igikamura kandi akavuga ko byose bikozwe mu bwoko bw’amabati kabuhariwe atavunguka cyangwa ngo abe yatera umwanda uwo ariwo wose nkuko biteganywa n’ikigo gitsura ubuziranenge RSB.

Kanyandekwe avuga ko ibitoki iyi mashini yenga mu masaha 8 ngo byakwengwa n’abantu benshi kandi nabo ngo bakaba babyenga mu minsi igera kuri 4.

Kanyandekwe uvuga ko amaze gukora imashini zigeze kuri 6. Yemeza kandi ko ashobora gukora amoko 2 kuko hari iyo ashobora kugurisha miriyoni 9 ariko hakaba n’iyayarenza ikageza muri miriyoni 14.

Gusa anavuga ko yiteguye gukora izindi mashini z’ubwoko butandukanye ati "Nditegura gukora n’imashini isya akawunga, izakora ibyo kurya by’amatungo, izasa inkwi ndetse n’izikora ifumbire mu byatsi."

Kuri we ngo ikimugora ni ukugura ibikoresho ubundi akaba yabibyazamo ubwoko bw’imashini ashaka.

Bamwe mu baturage baguze izi mashini basanzwe bakora imirimo yo kwenga ibitoki twaganiriye nabo bemeza ko zababereye ingira kamaro.

Francine Nyirangirinshuti ushinzwe umusaruro mu ruganda rukora inzoga mu bitoki rwitwa Inyamamare ahamya ko baguze iyi mashini ndetse ngo bakaba barasanze bunguka mu buryo butandukanye n’ubwa kera bacyenga mu buryo gakondo.

Yagize ati "Nabonye ubanza ahubwo ayigurisha make kuko uyikuye hanze wayigura nka miriyoni zirenga 20 kuko mbere twengaga toni 1 y’ibitoki ku munsi none ubu twenga toni ziri hagati ya 7 kugeza ku 10 kandi bikarangira mu gihe gito."

Iyi mashini kandi inashimwa na Munyeshyaka Siridio nawe uvuga ko yayiguze ndetse akemeza ko iyi mashi yihutisha akazi.

Yagize ati "Icyo nayikundiye ikora byinshi mu gihe gito kuko toni ishanu mu isaha 1 ziba zirangiye iyo abakozi bakorana umwete, bigatuma batavunika kandi nanjye akazi kanjye kakihuta."

Gatete Eric Rafiki