HUYE: Kinyamakara hasigaye harabaye Kibeho y’abasenga batitiriza kubera urusobe rw’ibibazo

Yanditswe na Kuwa 11/08/2017, Saa 14:42:54 Yasuwe inshuro 393

Iyi Kibeho y’abakristu bo mu madini atandukanye yemera umwuka bakunze kwita Abarokore ni umusozi wa Kinyamakara uherereye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Huye.

Kugirango uterere ugere ku isonga ry’uyu musozi bigufata amasaha hafi abiri uvuye muri centre ya Karambi.

Iyo ugitangira kwinjira mu mpinga y’uyu musozi cyane uhabona ishyamba ry’inzitane ry’ibiti byo mu bwoko mwa Pinusi. Amahumbezi aba ari yose kandi usanga hameze nko kugenda ku buriri kubera Pinusi zihunguka zikahasasa.

Iyo ukinkira neza mu isonga ry’umusozi usanganirwa n’urusaku rw’abantu benshi basenga bafite amacupa n’ibindi bikoresho bitandukanye. Icyakoze bitabujijie ko uhasanga n’abandi usanga baryamye muri izo Pinusi ubona ko bananiwe kubera baraye ijoro basenga kandi biga ijambo ry’Imana.

Abasengera aho iyo witegereje usanga ari abantu b’ingeri zitandukanye, aho ubona umubare munini w’ababyeyi bafite abana, abagabo b’ibikwerere, abasore ndetse n’inkumi.

Iyo uganiriye n’abatuye muri aka kagari ka Karambi bakubwira ko uyu musozi abantu bitabira ku bwinshi kujya gusengera yo kuko ndetse n’abanyamahanga baturuka mu bihugu b’abaturanyi nabo batatanzwe kuza gufata umugisha uhakurwa.

Gahunda yo gusenga ikunze guhuza abantu benshi ngo ikorwa ku wa kabiri ndetse no ku wa gatanu. Icyakoze uko umuntu afite icyifuzo ngo abishoboye no mu yindi minsi yerekezayo agasaba kandi akaza asubijwe.

Gusa impungenge zakunze kugirwa ni umutekano w’abantu bahasengera kuko abenshi bahagana mu masaha y’ijoro. Ibyo byatumye inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano zikomeza ku bihanangiriza gusenga amasaha y’ijoro kandi nta mutekano w’abahaza ucungwa.

Mukagatare Francoise umuturage wo mu kagari ka Karambi asengera mu idini Gatulika agira:” Nabaye mu bukene buranzahaza ariko maze kumva ko hari ahantu umuntu ashobora kujya gusengera ibyifuzo bye bigasubizwa n’ Imana nerekeje ku musozi wa Kinyamakara. Mu gusaba kwanjye nifuzaga ko Imana yamfasha nkabona itungo ryamfasha mu rugo rwanjye kuko nari umukeneke, mu gihe gito naje gutoranywa mu bantu batishoboye bagomba guhabwa itungo, ngiye kubona mbona Leta y’ubumwe impaye itungo ry’Ingurube. Muri uyu musozi nahagiriye umugisha kandi ubuhamya ndabwifitiye, ubi nizera ko Imana yansubije kandi n’ibindi byifuzo bihazanwa birasubizwa”.

Rwandadailynews iganira na Dusabe Jacqueline umwe mu bo yasanze kuri uyu musozi wa Kinyamakara baje gusenga amubazaza ibanga abona mu kuza gusengera muri uyu musozi yagize ati:” Aha hantu tuhafata nk’ahantu hatagatifu kuko Imana isaba ko muyisengera ahirengeye. Aha rero hari ibanga rikomeye kuko iyo witegereje nk’abagabo ubona hariya bahamaze iminsi irenga ibiri kandi ari abacuruzi batafunguye amaduka yabo, abandi ubona ari abakire bize bazanye ibyifuzo ibyo biguha indi shusho yo kuri uyu musozi”

Icyakoze ngo nta muhanuzi uhanura iwabo . Abaturage bo mu kagari ka Karambi bivugira ko abajya gusenga kuri uyu musizi ari mbarwa. Umubare munini baturuka mu mujyi wa Huye, Kigali ndetse no mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Mukashema Nathalie na Semageza Innocent ni abaturage bageze muzabukuru bagira bati:” Uyu musozi wa Kinyamakara batangiye kuwusengeraho na mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, gusa uretse kubabona kuriya ntiturajyayo ariko tubona abantu bavayo ngo hari n’aho baturira ibyaha, ariko tuziko hari n’abazana abantu bafite ibibazo by’uburwayi ndetse n’ubwo mu mutswe ye ngo bakabasengera bakamanuka bakize."

Akomeza agira ati:"Gusa tubona imodoka z’abantu b’abakire zinyura imbere y’iwacu, ariko ubona ko hitabirwa. Gusa abantu b’inaha iwacu ni bake bajyayo rwose keretse wenda nk’abana bajya gushaka inkwi zo gucana. Ariko abaturuka ahandi bajyayo bagasenga n’imvura y’amahindu yagwa ikabahitira pe! Ariko umugisha n’ibisubizo by’ibyifuzo byabo bakabitahana”.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Karambi bwatangaje ko hari gahunda yo gukomeza kunoza umutekano w’abasengera muri iri shyamba ry’umusozi wa Kinyamakara kuko ari cyo giteye impungenge.

Mu bindi byifuzwaga hari ugushyirwaho uruzitiro rufite amarembo amwe azwi, kandi bagashishikariza abikorera kubakira amacumbi abaza gusenga bajya baruhukiramo mbere na nyuma yo kuboneza muri uyu musozi.

Inkuru ya rwandadailynews


      

Tanga igitekerezo

-->