Huye:Iteme ryahindutse uruzi rishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga (amafoto)

Yanditswe na GATETE Eric Rafiki Kuwa 9/03/2018, Saa 11:40:21 Yasuwe inshuro 1771

Abaturage batuye mu tugari twa Muhembe na Gahororo mu murenge wa Karama ho mu karere ka Huye, baravuga ko bahangayikishijwe n’iyangirika ry’iteme ribahuza wambukiranyije igishanga cy’Agatobwe, ryatewe n’imvura nyinshi iri kugwa.

Aba baturage basaba ko ryakorwa vuba kuko bafite impungenge zuko rishobora kuzateza impanuka cyane cyane ku bana b’abanyeshuri bahambukira iyo amazi yabaye menshi.

Ubwo twahageraga tugasanga aba banyeshuri bari kwambuka, badusobanuriye ko kenshi mu gihe cy’imvura uwo mugezi wuzura, ariko kandi ngo nubwo ushobora kubateza impanuka baremera bakawirohamo.

Bamwe muri abo baturage mu buryo butaboroheye baragerageza kwambukiaranya ayo mazi atemba, bagenda bakambakamba bashakisha n’amaboko bya biti basanzwe bambukiraho n’amaguru. Bavuga ko guhitamo kunyura iyo nzira aruko ariyo ya bugufi yaho bataha.

Basaba inzego zibishinzwe ko iyi nzira bambukiraho yakubakwaho iteme ryiza kandi rikomeye.

Asobanura icyo bateganya mu rwego rwo gufasha abo baturage kubona inzira nziza, Nshimiyimana Vedaste umunyabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Huye agaragaza ko muri iyi minsi bari mu gikorwa cyo gukusanya ibitekerezo ku bikorwa remezo byazashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, akemeza ko n’icyo kibazo cy’iteme batazakibagirwa.

Iteme aba baturage bifuza ko rikorwa, riri mu mu murenge wa karama. Ryambukiranya akagari ka gahororo n’aka Muhembe.

Benshi mu baryambuka ni abanyeshuri biga mu kiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye baturuka i Muhembe berekeza i gahororo kuko ariho hubatse ikigo cy’amashuri kibegereye.

Abanyeshuri bambuka iri teme buri munsi basanga nta gikozwe ubuzima bwabo bwajya mu kaga
Bisaba umukarani ngo yambutse abana b’abanyeshuri

Bambuka bakambakamba

GATETE Eric Rafiki


      

Tanga igitekerezo

-->