Huye:Ingamba nshya mu guhashya inda zitateguwe mu rubyiruko

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 19/05/2018, Saa 16:09:23 Yasuwe inshuro 404

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye, buravuga ko bufatanije n’abafatanyabikorwa nk’uruganiriro Platform, ikibazo cy’abana baterwa inda zitateganijwe bagiye kugihashya n’ubwo kwigisha ari uguhozaho.

Ni nyuma yaho muri aka karere ihuriro “Uruganiriro Platform” rigamije kubaka umuryango uboneye binyuze mu bukangurambaga mu makinamico, inkuru zanditse, no mu mikino, ryiyemereje kurwanya ikibazo cy’abana baterwa inda ziteganijwe banatangiza club ya 1 y’uruganiriro mu rwunge rw’amashuli rwa Rukira mu Murenge wa Huye, ikazaganirirwamo n’iki kibazo cy’abana baterwa inda zitateganijwe.

Niwemugeni Christine umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Huye, avuga ko bafatanije n’abafatanyabikorwa nk’uruganiriro Platform, iki kibazo kigiye gucika n’ubwo kwigisha ari uguhozaho.

Ati:” Batweretse uburyo bagiye gukoresha, twizera neza ko ari uburyo bugiye gufasha cyane urubyiruko cyane cyane kugirango batinyuke baganire ku bibazo, ni bimwe mubyo dutegerejeho ko bizatwunganira mu bukangurambaga turi gukora nubwo ubuyobozi bukomeza bukigisha.”

Nyirangorore Louise umwe mu banyeshuli bafashe iya mbere bakitabira kujya muri izi club z’uruganiriro yabwiye www.rwandadailynews.com ko bibashimishije kuba babonye abantu babaganiriza ibintu bizabagirira umumaro mu ibereho yabo.

Umuhuzabikorwa w’Uruganiriro Platform Jean Bptiste Habimana avuga ko ihuriro ryabo rifite gahunda zose zigamije kuzamura imibereho myiza y’umuryango.

Ati:” Dufite gahunda zo kurwanya imirire mibi, kwimakaza isuku mu miryango, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitisina rikorerwa mu miryango ndetse no kurengera abana, no guhangana n’inda zitateganijwe mu bangavu. Birerekana ko bazabyitabira icyo dusaba inzego zitandukanye ni ugukomeza kudushyigikira kandi bakumva ko icyo tugamije ari ukugirango urubyiruko rugire ubuzima bwiza buzira izo nda zitateganijwe.”

Abagize uruganiriro Platfom bavuga ko ibikorwa bikomeje byo gushyiraho amaclub y’uruganiriro mu bigo by’amashuli bitandukanye byo mu Karere ka Huye, kuri ubu bakaba batangiriye ku bigo 4 byo mu Murenge wa Huye, ibintu babona kobizatanga umusanzu mu kurwanya ikibazo cy’inda zitateganijwe mu rubyiruko.

Kuri ubu mu Rwanda imibare itangwa na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(Migeprof), igaragaza ko mu 2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17500 batewe inda zitateganijwe kandi ngo byanabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ma shuri.

Rukundo@rdn/Huye


      

Tanga igitekerezo

-->