Huye: Ikibazo cy’ubusumbane mu gusaranganya amazi ya WASAC giteje inkeke

Yanditswe na Kuwa 9/08/2017, Saa 09:24:02 Yasuwe inshuro 289

Mu gihe mu bihe by’impeshyi ikibazo cy’amazi usanga ari nk’icyita rusange mu gihugu cyose. Ibi bituma Abanyarwanda bahura n’ikibazo cy’amazi make, abafite ubushobozi bagakoresha uburyo bushoboka ngo bayabone.

By’umwihariko mujyi wa Huye ndetse no mu nkengero zawo, abahatuye batangaza ko ikibazo cy’amazi kimaze gufata indi ntera, kuburyo bavuga ko batabona uko cyakemuka mu gihe ibihe byakomeza gutya nyamara hari uduce tw’abifite tutajya tubura amazi.

Ibi bakaba babishingira ku buryo bazinduka bajya gushaka amazi hamwe na hamwe aba yaje nyamara hashira akanya akaba aragiye. Ibi bikaba bisobanuye ko n’amazi make abonetse bamwe bayarwanira, abadafite intege zo kuyarwanira bakajya mu mibande aho akiboneka.

Bamwe bo mu murenge wa Tumba baganiriye na Rwanda Daily News bagira bati:” Ubu tumaze kubona ko amazi ari ikibazo peee! Ubu dusigaye tuyararira kuko bayarekura rimwe na rimwe mu ijoro. Ubu hari n’igihe hari uduce aza nka rimwe mu minsi ibiri cyangwa itatu. Ibyo rero bisaba kurara wicaye utegereje igihe amazi bayarekurira. Turifuza ko mudukorere ubuvugizi bajye baduha amazi natwe ku manywa, aho kurara umuntu yicaye. Ariko hari abatubwira ko hari uduce bahorana amazi ku manywa tukibaza icyo bagenderaho guhabwa amazi.”

Iki kibazo cy’amazi mu mujyi wa Huye ndetse no mu nkengero zawo kirimo kugira ingaruka zo kuba amazi aho abonetse bayabona ahenze.

Umujyi wa Huye nka kamwe mu duce tw’igihugu dutuwe n’abantu besnhi mu bihe by’impeshyi bakunda guhura n’ikibazo cy’ibura ry’amazi ariko nanone abadafite amikoro ahagije bakunze gutunga agatoki abashinzwe gusaranganya amazi kwibanda mu bice bituwe n’abakomeye bakibagirwa abafite ubushobozi bucirirtse.

Ku kibazo cy’uko hari abavuga ko amazi yaba asaranganywa mu duce dutuyemo abishoboye mu mujyi wa Huye, Kabazayire Lucie umuyobozi wa WASAC ishami rya Huye abihakana yivuye inyuma ahubwo ikibazo cy’amazi make gituruka ku zuba rikamya amasooko.

Kabazayire yagize ati:” Ibyo ntabwo ari ukuri kuko abafatabuguzi tubafata kimwe niyo mpamvu dusaranganya amazi make dufite. Ubu Damu twakuragamo amazi kubera ibihe by’izuba byabaye birebire amazi yarakamye, ubu turakoresha amazi dutunganyiriza mu ruganda rwa Kadahokwa tukayasaranganya uko angana.”

Kugeza ubu iyo witegereje usanga ibyo twakita utubande dufite amariba y’amasoko usanga hasigaye hirirwa abantu benshi bagiye kuhavomera.

Ni mu gihe Minisiteri y’Ibikorwa remezo MININFRA ivuga ko igiye gushyira abacunga imiyoboro y’amazi mu bice by’icyaro aho WASAC itagera mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy’ibura ry’amazi cyakunze kugaragara. Mu bihe bitandukanye, iyi minisiteri ikaba yaragiranye ibiganiro n’abayobozi b’uturere twose mu gihugu ibasobanurira ibijyanye n’iyi politiki nshya.

Ikibazo cy’ibura ry’amazi mu bice bitandukanye by’igihugu si gishya n’ubwo hashyizweho gahunda zitandukanye ndetse zigenda zigabanya ubukana bwacyo. Bamwe mu baturage bavuga ko hari aho ibikorwa remezo byashyizwe ariko bikaza kwangirika bigatuma babura amazi.

Ni inkuru dukesha ubwanditsi bwa rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->