Huye:Ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi bw’amatungo cyavugutiwe umuti

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 17/12/2017, Saa 10:52:13 Yasuwe inshuro 401

Mu gihe mu Rwanda hari ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi bw’amatungo cyane cyane mu bihe by’izuba,bamwe mu batubuzi b’ubwatsi bw’amatungo bakomeje kongererwa ubumenyi mu rwego rwo gukemura icyo kibazo.

Ni mu gihe umushinga wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (Rwanda Dairy Development Project -RDDP), ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo hongerwa umukamo mu bwinshi no mu bwiza, uterwamo inkunga n’ikigega cy’Isi gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi ( IFAD), wahurije hamwe abatubuzi b’ubwatsi bw’amatungo baturutse mu turere dutandukanye ukabaha amahugurwa hagamijwe kubongerera ubumenyi mu mirimo yabo.

Uwera Frola waturutse mu Karere ka Gicumbi na Sebudandi Stven waturutse mu Karere ka Kayonza baganira na www.rwandadailynews.com bavuze ko ubumenyi bahawe bagiye kubusangiza abandi borozi bakemura ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi rikunze kuba ikibazo ku borozi.

Uwera Frola ati:” Twize Desmodium, Panicum,chloris gayana, Mucuna, na lablab ,aya amahugurwa aje tuyakeneye kuko twari dufite inka twahawe na nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kandi izo nka zikenera ubwatsi, twize amako menshi y’ubwatsi tugomba kuzatubura. Tugiye kubanza dutubure nitumara gutubura tuzikwirakwize mu baturage kugirango nabo bone ubwatsi butanga umukamo.”

Naho Sebudandi Steven ati:” Twatojwe n’abarimu b’abahanga, twize tunarora ni ukuvuga yuko ibyo twize twanabibonye ibyo twize tugiye kubyigisha tunabigaragaze ni ukuvuga ngo rya shuli rya RAB Rubona tugiye kurimanura mu Ntara, mu Mirenge iwacu, noneho ya moko y’ubwatsi atabonekaga aborozi batari bazi tugiye kuyabegereza, bagiye kuyabona ni ukuvuga ko ari umusaruro twiteze.”

Silidiyo Dusabimana,umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB ushinzwe ubworozi muri zone y’amajyepfo, yemeza ko aya mahugurwa aba batubuzi bahawe ari intangiriro yo kurandura ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi akanabasaba gukoresha ubumenyi bahawe kuko banakoze ingendo shuli.

Yagize ati:” Ubutumwa tubahaye ni uko bagera aho baturutse bagatubura iyo mbuto y’ubwatsi, kuko bakoze ingendo shuli, umushinga uzabafasha kubona imbuto kandi twiteguye kubakurikirana kugirango n’imbogamizi bazahura nazo tuzabe tubari hafi. Navuga ko ari nk’intangiriro ariko ifite igisubizo cy’uko mu gihe kizaza tuzaba dufite imbuto y’ubwatsi wanagenda ukabona ubwatsi buteye bwagenewe amatungo navuga ko ari intangiriro y’igisubizo.”

Aya mahugurwa y’abatubuzi b’imbuto z’ubwatsi bw’amatungo ni amahugurwa yabereye mu Karere ka Huye yari yahuje abantu 37, barimo abagabo 31 n’abagore 6 baturutse mu turere 12 uyu mushinga wa RDDP ukoreramo aritwo: Nyagatare, Kayonza, Rwamagana, Gicumbi, Burera, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Huye, Ruhango, na Nyanza.

Abatubuzi b’ubwatsi bw’amatungo bahuguwe baturutse mu turere 12

@rukundoe4gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->