Huye:Icyobo cya Rwabayanga gishobora guteza akaga gakomeye

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 20/06/2018, Saa 07:24:23 Yasuwe inshuro 848

Icyobo cya Rwabayanga giherereye mu karere ka Huye kirimo kwiyongera bidasanzwe ku buryo kirimo gusatira amagorofa acyubatse iruhande, ari nako gishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abanyura mu nzira icyegereye.

Abaturage muri rusange baravuga ko kibateye inkeke.

Ni icyobo cyahozehono mu myaka yashize ariko kigenda kirushaho kwiyongera umunsi ku munsi.

Abazi iby’iki cyobo bavuga ko Abashinwa bubakaga imihanda yo mu mugi rwagati muri Huye batateganyije uburyo bwa nyabwo bw’aho amazi ava muri iyo mihanda azerekeza,niko kuyayobora muri iki gice cya Rwabayanga akomeza gutuma gicukuka mu bujyakuzimu, kwaguka no gusatira umuhanda kimwe n’amagorofa.

Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com ubwo yahageraga mu masaha ya mu gitondo bavuze ko kibateje inkeke kuko kigenda kirushaho gusatira umuhanda n’amagorofa yo muri uyu mugi uri mu yunganira Kigali, bari biganjemo abahanyura buri munsi, abayeyi bafite abana biga mu mashuli y’inshuke n’abahafite amagorofa.

Umwe ati:” Urabona ko kiri mu nkengero z’umugi kandi aha ni inzira nyabagendwa.
Hatabayeho kugikurikirana imodoka zagira ikibazo, itaji ihaturiye nabwo ni ikibazo, amazi aturuka muri uyu mujyi yose amanukira muri iki cyobo.

Nk’umuntu ahayobeye gato arwara nk’umutima yahita agwamo. Kirasebetse cyane kandi urabonako aya mazu nayo badafatiranye bazashiduka arimo.”

Umubyeyi ufite umwana wiga mu ishuli ry’inshuke ryigenga unyura hafi y’iki cyobo we, yabwiye umunyamakuru ko agatima kajya mu gitereko ari uko umwana amugezeho kuko ngo abana bato bashobora kujya kukireba kigahita kibaridukana.

Icyobo cya Rwabayanga kirarushaho kwiyongera mu bujyakuzimu no kwaguka mu bugari

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwo buvuga ko buri gukora inyigo y’iki cyobo.

Nshiyimana Vedaste ni umuvugizi w’akarere ka Huye akaba n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere.

Ati:” Twarahageze tuhakorera assessment (inyigo) ubu igeze nko kuri 40%. Turimo kuyirangiza ku buryo tugiye gushaka ubushobozi kugirango dushobore kuhubaka.”

Uyu muyobozi ariko nta gihe avuga ntarengwa imirimo yo kucyubaka izatangirira kuko ngo bategereje ko inyigo irangira no kubona ubushobozi.

Gusa akavuga ko ibijyanye n’umutekano waho, imodoka zihanyura, abantu bahanyura bagiye kubisuzuma niba bakwemeza ko hadakwiye kunyurwa.

Iki cyobo cya Rwabayanga giherereye mu Murenge wa Ngoma, inyuma y’amagorofa y’ahahoze hitwa mu Cyarabu.

Ni icyobo kirushaho gucukuka umunsi ku wundi kuko ugereranyije gifite nka metero 30 mu bujyakuzimu.

Ubu ugera ku muhanda w’igitaka unyuze haruguru yacyo harimo metero nk’enye, mu gihe kuva ku muhanda ugera ku rupangu rwa etaji ihari hari nka metero 5.

Bamwe mu baturage basanga isaha ku isaha gishobora guteza impanuka, imfu za hato na hato, igihombo n’isura mbi ku mugi munini nk’uyu wa Butare.


      

Tanga igitekerezo

-->