Huye:Urugo ’Ituze’ rwizihije Yubile ya 50,abakiri bato bahabwa impanuro

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 13/08/2018, Saa 11:32:45 Yasuwe inshuro 941

Mu murenge wa Tumba, mu Karere ka Huye ni ho hari urugo ITUZE,rucumbikira abageze mu zabukuru batagira ubitaho, rwashinzwe n’umuryango wa mutagatifu Visenti wa Pawulo.

Uru rugo rwizihije Yubile y’imyaka 50 rumaze rubayeho. Abatangije umuryango wa Mutagatifu Visenti wa Pawulo basaba abakiri bato kugira umutima w’urukundo n’ihame rya “Kora neza wigendere”.

Bavuga ko igitekerezo cyo gushinga umuryango cyaturutse ku kuba barabonaga abakecuru n’abasaza baza gusabiriza ku yahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 1966 bigagamo icyo gihe.

Marara Jean ati:” Uyu muryango tuwutangiza twabitewe no kubona abantu basabirizaga kuri kaminuza twigagamo mu wa 1966. Nibwo twavuze tuti aho kugirango bage baza gusaba aha rimwe na rimwe batagira n’icyo babona, reka tuge dusigaza kubyo turya tubazanire.”

Marara Jean umwe muri batatu batangije umuryango

Uyu musaza avuga ko, uko bari batatu bahise babitangira. Ngo bahisemo no kububakira akazu gato k’ibiti ahitwa ku Mukoni babajyanamo ngo bage bahabashyira bya biryo babaga basigaje ariko bari hamwe. Ngo babonye ko ibyo bidahagije kandi ko igihe baba badahari bagira ingaruka, batangira kujya bajya gusabiriza , basabira ba bakecuru n’abasaza babaga ku Mukoni.

Perezida w’umuryango mu Rwanda Ngirinshuti Vedaste

Umuyobozi w’umuryango wa Mutagatifu Visenti wa Pawulo mu Rwanda Ngirinshuti Vedaste ati” Nasaba abakiri bato kwita ku babyeyi babo, kwita ku bageze mu zabukuru, kugira umutima w’urukundo no kugendera ku ihame rya “kora neza wigendere.”

Barishimira ko igikorwa cyavuye ku kazu gato k’ibiti kikagera ku rugo rw’Ituze rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi ruri i Tumba rubamo abakecuru n’abasaza bitabwaho umunsi ku wundi.

Imbogamizi urugo Ituze rufite harimo hagaragara abatererana ababo bakababona ari uko bitabye Imana, kuba nta modoka igeza aba bageze mu zabukuru kwa muganga kandi banafite intege nke no kuba urugo Ituze rudafite ubushobozi bwo kwakira abifuza kubagana bose.

Ababa mu rugo Ituze, bitabwaho n’Ababikira b’Abizeramariya umunsi ku wundi kuva mu mwaka wa 1968.
Umuryango wa Mutagatifu Visenti wa Pawulo mu Rwanda wahageze mu mwaka wa 1963, utangirira muri kaminuza nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 1966, naho urugo rw’Ituze rwatashywe ku mugaragaro mu mwaka wa 1968.

Ku Isi, uyu muryango watangijwe na Frederic Ozanam mu mwaka wa 1833 mu gihugu cy’ubufaransa i Parisi. Kugeza ubu, ukaba ukorera mu maparuwasi menshi yo mu Rwanda.

Emmanuel Rukundo Rdn Huye.

Bizimungu Faustin wabaye Perezida wa mbere
Umukozi mu muryango (iburyo), umuyobozi mu muryango (ibumoso) muri iki gihe
Umubikira uyobora urugo Ituze ruri i Tumba rubamo abageze mu zabukuru
Abakecuru n’abasaza bitabwaho n’umuryango


      

Tanga igitekerezo

-->