Huye:Hatangiye urubanza ruregwamo Gitifu w’umurenge wavuguruje irangizarubanza rimaze imyaka 7

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 22/02/2018, Saa 11:05:12 Yasuwe inshuro 1566

Mu karere ka Huye hatangiye urubanza ruregwamo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Huye uregwa kurangiza urubanza ku nshuro ya kabiri nyuma y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Sovu nawe wari warurangije.

Ni urubanza rushingiye ku masambu aherereye mu murenge wa Huye mu kagali ka Sovu, mu wa 1962 leta yari iriho yahaye abahagarariye umuryango wa Nsanzabaganwa Telesphore, maze mu wa 2003 haje gutahuka umubyeyi witwa Kanzayire Jurturde uhagarariye umuryango wa Kayinamura avuga ako ayo masambu aba batuyemo yari aya Kayinamura wari umugabo we abasaba ko bayasaranganya ntibazuyaza barabyemera.

Muri 2010 uyu Kanzayire Jurturde yaje kongera kurega uyu muryango wa Nsanzabaganwa Telesphore mu bunzi, avuga ko atanyuzwe n’isaranganya ryabaye maze urukiko rw’ibanze rwa Ngoma rutegeka ko iyi miryango yombi igabana amasambu maze umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka sovu Uwiragiye Jeanette ahita arurangiza.

Nyuma yaho muri 2017 aba bo mu muryango wa Nsanzabaganwa Telesphore batunguwe no kubona umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Huye Dukundimana Cassien nawe aza kurangiza urwo rubanza ku nshuro ya kabiri ndeste anasaba umubitsi w’impapuro mpamo guha ibyangombwa by’ubutaka uyu Kanzayire Jurturde aba baturage bakava muri aya masambu.

Ni ibintu aba baturage bavuga ko bitabanyuze maze bahita bamurega mu rukiko rw’ibanze rwa Ngoma ari naho urubanza rwabereye kuri uyu wa 21/2/2018.

Dukundimana Cassien umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Huye uregwa n’umuryango wa Nsanzabaganwa Telesphore yageze ku rukiko yitwaye mu modoka ya Haval ifite plaque RAD 484L , yambaye ipantalo ya Coton ifite ibara rya Kaki, ishati y’ubururu, ndeste n’ikote.

Ni urubanza rwatangiye Ku isaha ya saa 10h00 n’iminota icumi.

Ni urubanza rwatangiranye impaka hagati ya Me Uwiragiye Felicien wunganira abarega n’umucamanza, kuko umucamanza yamusabaga gusobanura impamvu baje kurega mu rukiko rwibanze urubanza rwarangijwe, maze uwunganira abaregwa we akavuga ko mbere yo kubaza ibyo akwiye kubanza gusobanukirwa ibijyanye n’isaranganya ryakozwe byemewe n’amategeko, gusa umucamanza asaba umutuzo kandi urubanza rugakomeza.

Uburanira abarega yabwiye umucamanza ko baregeye gutesha agaciro irangizarubanza ryakozwe na Dukundimana Cassien, warikoze nyuma y’irangizarubanza ryari ryakozwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali, maze uyu Me Uwiragiye Felicien asaba urukiko gutesha agaciro ibyakozwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge.

Dukundimana Cassien Uregwa yahawe ijambo, maze avuga ko ibyo yarangije urubanza ku buryo bwubahirije amategeko agendeye ko nta rangizarubanza yakirijwe n’uwamusabaga kuragiza urubanza.

Dukundimana Cassien abajijwe impamvu yashyize mu bikorwa imyanzuro yarangijwe n’undi muhesha w’inkiko niba atarabizi ko rwarangijwe, yasubije ko atarabizi ko rwarangijwe n’undi anerekana ko ubwo habarurwaga ubutaka ngo ubu bwo bwashyizwe mu makimbirane ntibwabarurwa kugeza uyu munsi bukaba nta byangombwa by’ubutaka bafite.

Kanzayire Jirtulide wahawe ubwo butaka nawe yahawe ijambo, maze avuga ko iryo rangiza rubanza ryarangijwe na gitifu w’akagali ntaryo azi.

Me Uwiragiye Felicien wunganira abarega yongeye guhabwa ijambo maze avuga ko, kuba haranyuzemo imyaka 7 kugira ngo uyu Jirtulide yongere ashore urubanza, ari ikigaragaza ko yari yaranyuzwe n’imyanzuro y’isaranganyarubanza asaba ko irangiza rubanza Dukundimana Cassien yakoze ryateshwa agaciro kuko bikomeje ngo gutyo buri muturage yajya abyuka agashinga urubanza hejuru y’ibintu byaragijwe n’abahesha b’inkiko.

Kanzayire Jirturde yongeye guhabwa ijambo maze avuga ko hari impapuro z’irangizarubanza rya mbere yashyikirije Dukundimana Cassien umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge warangije urubanza bwa kabiri, Maze Dukundimana arabihakana avuga ko ashobora kuba ajijwe.

Nsanzabaganwa Telesphore urega, nawe yahawe ijambo maze asaba ko bahabwa ubutabera bukwiye kuko barenganye.

Urukiko rwanzuye ko urubanza rusubikwa, rukazasubukurwa ku itariki ya 16 werurwe saa 2018 hongera kumvwa impande zombi.


      

Tanga igitekerezo

-->