Huye: Harasiwe abantu 2 bisiga abaturage mu rujijo

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 1/08/2018, Saa 15:03:38 Yasuwe inshuro 858

Ku mugoroba wo kuwa 31 Nyakanga 2018 mu Mudugudu wa Gikombe, mu Kagali ka Sovu mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, harasiwe abantu 2 bageragezaga kwiba igice cy’itiyo yahoze itwara amazi, bisiga abaturage mu rujijo.

Uru rurujijo bararuterwa no ku kuba ngo aba bantu 2 Polisi yabafashe ikabambika amapingu, ikabashorera ibamanura umusozi wa Huye bacukuragamo iyo tiyo nyuma ikaza kongera kubazamura umusozi wa Huye ikabarasa.

Mwihorere Emmanuel wabibonye neza ati:” Bariya bahungu bagiye bacukura icyuma ariko nti bari basanzwe babikora. Ubwo haje abapolisi benshi barabamanura mu giturage hasi. Babagejeje hasi barongera barabazamura babambitse amapingu. Ubwo hari nka saa 16h00 z’amanywa, bigeze saa 18h30, twumva amasasu aravuze. Mu kanya gato baravuga ngo nituze dutware abantu bacu. Twebwe turabona ari akarengane. Umuntu ntiyaba ari ku mapingu ashumitse ngo uvuge ngo yakurwanyije.”

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze waganiriye na www.rwandadailynews.com nawe yavuze ko atumva neza ukuntu aba bantu barashwe.

Ati:” Ubuse baba babarwanije bari ku mapingu? Abo bantu bari inyangamugayo tubanye neza.”

Kimwe n’abagenzi baba baturage icyo bahurizaho ni ukuvuga ko bitari bikwiye ko abantu bafatwa, aho gushyikirizwa ubutabera bakaraswa.

Munyakazi Ignace ati:” Babamanukanye tubyirebera bambitswe amapingu . Hari imodoka ya Polisi yaturutse mu Gako ( agasantire kari hafi aho), ubanza ariyo yababwiye ngo babasubizeyo, tugiye kumva twumva amasasu 3. Bamwe bati ubanza ari ukubakanga. Ubu nonaha mu gitondo nibwo menye ko babishe. Nonese abantu bashoreye bari ku mapingu, baboshye, bakongera bakabasubizayo babarwanyije bate? Nonese ko bari babashyikiriye banababoshye, ko batari kubarwanya, iyo babajyana bakabashyikiriza ubutegetsi bukabacira urubanza?”

ACP Kajeguhakwa Claude

Mu nama y’igitaraganya yahuje inzego z’umutekano n’abaturage b’akagali ka Sovu, ACP Kajeguhakwa Claude umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo yabwiye aba baturage ko uwariwe wese uzabuza abaturage gusinzira akanasenya ibikorwaremezo atazihanganirwa.

Ati:” Murabyumva neza? Ntabwo tuzabyihanganira ko umuturage arazwa rwantambi n’umujura! Mwabyumvise? "

Inzego z’umutekano zivuga ko aba barashwe barwanije abapolisi ibintu batavugaho rumwe n’abaturage kuko n’umururage witwa Ntakirutimana Joseph yabajije ati:” twebwe uko twabibonye siko mu bivuze. Muvuze ko babarwanije ariko twababonye polisi ibamanura bambitswe amapingu kandi ntitwumva ukuntu babarwanyije bambaye amapingu.”

Mu gusubiza uyu muturage ACP Kajeguhakwa Claude ati:” Birerekana ko ufite icyo upfana n’abariya bajura.”

Abaturage bavuga ko iyi tiyo yanyuragamo amazi ku bw’abakoroni, bakifuza ko mu gihe umuturage yafashwe ari mu ikosa yajya ashyikirizwa ubutabera aho kuraswa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amjyepfo CIP Emmanuel Kayigi yabwiye itangazamakuru ko aba barashwe bagapfa ari 2 undi umwe yafashwe mpiri, muri 6 bageragezaga kwiba iyo tiyo.

Inzego z’umutekano zikaba zisaba abaturage gutangira amakuru ku gihe kuko leta idashobora kubona umupolisi uhagarara kuri buri rugo.

Aba bantu barashwe nyuma y’iminsi itageze ku cyumweru abandi 2 barasiwe mu Murenge wa Maraba, akarere ka Huye nabo bagerageza kwiba ibikoresho by’abashinwa bakora umuhanda wa Kaburimbo Huye ---Nyamagabe.

Igice cy’itiyo cyasigaye

Ntakirutimana Joseph utanyuzwe n’ibyavuzwe na Polisi
Abaturage ubwo babwirwagwa ko Polisi yarwanyijwe baguye mu kantu



      

Tanga igitekerezo

-->