Huye:Gitifu wavuguruje irangizarubanza rimaze imyaka 7 yatsinzwe urubanza

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 11/04/2018, Saa 14:24:10 Yasuwe inshuro 1091

Ku itariki ya 21 Gashyantare 2018, nibwo twabagejejehoinkuru y’urubanza urubanza ruregwamo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Huye uregwa kurangiza urubanza ku nshuro ya kabiri nyuma y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Sovu nawe wari warurangije.

Bamwe mu batuye mu mu Murenge wa Huye mu Karere bareze umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Huye Dukundimana Cassien waregwaga n’umuryango wa Nsanzabaganwa Telesphole, kurangiza urubanza ku nshuro ya kabiri nyuma y’imyaka 7 rurangijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa .

Ni urubanza rwari rushingiye ku masambu aherereye mu Murenge wa Huye mu kagali ka Sovu, mu wa 1962 leta yari iriho yahaye abahagarariye umuryango wa Nsanzabaganwa Telesphore, maze mu wa 2003 haza gutahuka umubyeyi witwa Kanzayire Jurturde uhagarariye umuryango wa Kayinamura, avuga ako ayo masambu abo bari batuyemo yari aya Kayinamura wari umugabo we abasaba ko basaranganya amasambu, ntibazuyaza barabyemera.

Muri 2010 uyu Kanzayire Jurturde yaje kurega uyu muryango wa Nsanzabaganwa Telesphore mu bunzi, avuga ko atanyuzwe n’isaranganya ryabaye maze urukiko rw’ibanze rwa Ngoma rutegeka ko iyi miryango yombi igabana amasambu maze umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka sovu Uwiragiye Jeanette ashyira mu bikorwa imyanzuro y’urukiko.

Nyuma y’aho muri 2017 aba bo mu muryango wa Nsanzabaganwa Telesphore batunguwe no kubona ngo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Huye Dukundimana Cassien nawe aza kurangiza urwo rubanza ku nshuro ya kabiri kandi nyuma y’imyaka 7, anasaba umubitsi w’impapuro mpamo guha ibyangombwa by’ubutaka uyu Kanzayire Jurturde aba baturage bakava muri aya masambu.

Ni ibintu bitabanyuze aba baturage maze bahita bamurega mu rukiko rw’ibanze rwa Ngoma ari naho urubanza rwabere kuwa 21/2/2018.

Maze icyo gihe urukiko rw’ibanze rwa Ngoma ruburanisha urubanza runatanga itariki ruzasomerwaho.

Urukiko rumaze kwiherera rwanzuye ko urubanza rc 00027/2017/TB/NGO ruregwamo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Huye Dukukundima Cassien n’uwo yarangirije urubanza bwa 2 Kanzayire Jurtirde.

Rwasanze Kanzayire Jurtirde atari kujya kongera gusaba umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga ngo yongere arangize uwo mwanzuro, kandi yari azi neza ko warangijwe.

Urukiko rwemeje ko ikirego cya Nsanzabaganwa Telesphore gifite ishingiro.
Urukiko rwewemeje ko ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’abunzi b’akagali ka Sovu ryakozwe n’umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga Dukundimana Casssien kuwa 06 Nyakanga 2017,riteshejwe agaciro.

Urukiko rwategetse Kanzayire Jirturde kwishyura Nsanzabaganwa Telesphole indishyi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atandatu na mirongo itanu (650.000 frws).

Urukiko kandi rwategetse Kanzayire Jirturde kwishyura amagarama y’urubanza angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri na bitanu, atayishyura ku neza agakurwa mubye ngufu za leta.


      

Tanga igitekerezo

-->