Huye: Gishamvu imyaka 22 irashize bategereje ingurane y’amasambu y’abo

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 24/09/2019, Saa 13:47:37 Yasuwe inshuro 246

Abagize imiryango cumi numwe ituye mumurenge wa Mukura ,akagali ka cyeru umudugudu wa nyagisenyi mukarere ka Huye baravuga ko nyuma yo gutwarirwa amasambu na leta ihagarariwe n’ubuyobozi bw’aka karere mu mwaka 1997 bukabizeza ingurane magingo aya amaso yaheze mu kirere bayitegereje, ni ibintu baheraho basaba kurenganurwa na cyane ko ngo iki kibazo Atari ubwambere cyumvikanye mu matwi y’ubuyobozi bw’akarere.

Ni ikibazo abagize iyi miryango bavuga ko bakigejeje kubuyobozi buriho muri ikigihe, nyamara ariko ugasanga ntagisubizo gifatika babona ari nabyo baheraho bifuza ko bahabwa ingurane kubutaka bwabo bwubatswemo imidugudu y’abari bahungutse icyo gihe ,kuko ngo nyuma yo kubura ubwo butaka bwabo byatumye babaho mubuzima bubi.

bamwe twaganiriye batifuza gutangarizwa amazina ,umwe ati"Badutwaye amasambu muri 1997 baraza bafata ibibanza abo bana barohoha,kandi numva ko Leta idashaka ba mayibobo".

Undi nawe ati"Ikibanza cyacu nge gituwemo nabantu batatu,barihaye ntabwo twabahaye,ahantu bari baturutse ntituhazi".

Iki kibazo bakomeza bavuga ko bakigejeje kubuyobozi buriho muri ikigihe, nyamara ariko ugasanga ntagisubizo gifatika babona ari nabyo baheraho bifuza ko bahabwa ingurane kubutaka bwabo bwubatswemo iyi midugudu ,kuko ngo nyuma yo kubura ubwo butaka bwabo byatumye babaho mubuzima bubi.

Bati " Twakigejeje mu mudugudu,Akagali,umurenge no ku Karere twarabihagejeje. IMpapuro twaburaniyeho tujya kuzibaka ngo tujye mu urukiko bakazitwima.Turifuza ko baduha ingurane".

Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange ,akaba nta gisubiza ataganga gihamye, ariko kandi akavuga ko ngo nk’ubuyobozi barimo kureba uko cya kemuka bifashishije umurongo wa watanzwe n’umukuru w’igihugu.

Ati"Ngirango icyo kibazo turakizi ,ariko ngirango nkuko twagiye,Umuyobozi nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndetse ni inama y’igihugu y’umwiherero yagitanzeho hari umurongo wa politike watanzwe kuri ibi bibazo by’amasambu yagiye atangwa mubijyanye no gutuza abantu . tugiye gutanga ingurane ntabwo twazabivamo,niba afite aho atuye cyangwa atahafite ubuyobozi natwe twamufasha".

Ni kenshi hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana abaturage basaba guhabwa ingurane, nyamara bikarangira ntayo bahawe, ibintu bisaba ko inzego zibanze zikwiye guhagurukira bene ibi bibazo bitagombeye ko umukuru w’igihugu ariwe wihagurukira akabiha umurongo, kuko usanga bidindiza abaturage mu iterambere biturutse ku guhora basiragira munzira bashaka uwabakemurira ibibazo aho gukorera imiryango yabo.

RUTAGENGWA Jean Paul RDN i Huye