Huye: Come and see Rwanda hari abo yahinduriye imibereho

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 9/05/2019, Saa 18:30:24 Yasuwe inshuro 115

Umuryango Come and see Rwanda ukorana bya hafi n’amatorero, usanga roho nzima ikwiye kuba mu mubiri muzima aho bafasha abakirisitu kwibumbira hamwe bakanabafasaha kwiteza imbere.

Kuri uyu wa 08 Gicurasi 2019, bahaye ibiribwa itsinda ry’abagore bahoze mu bukene bagera kuri 30 bo mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye.

Bakaba bavuga ko imibereho yabo yatangiye guhinduka myiza kandi bari mu cyerekezo cyiza cy’iterambere.

Umwe yagize ati:" twabanje kubaho twenyine turavugango twishyize hamwe tugakora koperative yaba nziza, maze duhuza umutima n’uyu muryango nawo ubidufashamo batwigira umushinga none ubuzima bwacu bwabye bwiza."

Akomeza avuga ko mu byo bakora harimo ubuhinzi n’ubworozi, kandi byose babigiriwemo inama na Come and see Rwanda. Abagize iri tsinda icyo bahurizaho ni uko ntawe ukwiye kwiheba, ariko bagashima cyane abayobozi b’amatorerero bafasha abakirisito kuva mu bukene.

RwaUmuyobozi w’umuryango Come and see Rwanda mu Rwanda Murenzi Frank

RwaUmuyobozi w’umuryango Come and see Rwanda mu Rwanda Murenzi Frank, avuga ko bishimira ko abo bateye inkunga bayibyaje umusaruro bikabafasha kubaho neza, akabasaba gukomeza gukorera hamwe bagamije imibereho myiza n’iterambere.

Yagize ati:" Ufasha n’ubundi akwiriye gufasha utishoboye, kandi mu muryango wacu dufite umugambi wo gufasha amtorerero n’abakirisitu bayo kwigira. Nkuko mwabyiboneye, imibereho yarahindutse baranatanga ubuhamya."

Abagore bibumbiye muri koperative Amizero bagira igikorwa ngarukamwaka cyo guhura n’ababateye inkunga, hagamijwe gusabana no kubakangura ngo hatazagira usubira inyuma. Kuri iyi nshuro, bakaba bahawe ibiribwa birimo akawunga ibiro 25 ku muntu, banabaha n’imashini 2 zidoda zizabafasha gukora ibikorerwa mu Rwanda kandi bkazanashakirwa amasoko mu Burayi na Amerika.



Abagore bibumbiye muri koperative Amizero


Rukundo Emmanuel @Rwandadailynews.com