Huye:Bishyuye ibihumbi 50 mu gushaka akazi ka baringa none baratabaza

Yanditswe na Kuwa 5/09/2017, Saa 03:50:20 Yasuwe inshuro 653

Abatakambira inzego z’ubuyobozi ni abarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize , basaba ko barenganurwa mu cyo bita ubutekamutwe cyangwa ubujura bushukana bakorerwe na Kampani yitwa Infinity Business Agency Ltd basabwe amafaranga ibihumbi 50 ngo ashyirwe kuri Konti ngo bashakirwe akazi muri iyi kampani none umwaka ukaba ugiye gushira nta kazi bahawe ndetse n’amafaranga batayasubijwe.

Ubusanzwe kampani Infinity Business Agency Ltd ihagarariwe na Munyaneza Michael bivugwa ko yagiranye amasezerano n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) yo kuzajya ikusanya imisoro mu rwego rwo gufasha abaturage mu mirenge yo mu gihugu hose.

Iyi kampani Infinity Business Agency Ltd ngo yagombaga gukorana n’urubyiruko rudafite akazi , mu rwego rwo kubafasha kwihangira imirimo.

Icyaje guteza urujijo n’urwikekwe n’uburyo aba bakozi ba kompani basabwe kwishyura amafaranga ibihumbi 50 kuri konti iri muri Banki ya Kigali (Bk) ngo bahabwe akazi.

Ibyo urubyiruko rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye babisamiye hejuru nk’abantu bari bagiye kubona akazi keza.

Bamwe muri bo bagera ku 10 baganiriye n’ikinyamakuru Rwandadailynews.com, bitwaje n’impapuro bagiye bandikira inzego ko zabarenganura bagize bati:”Twabwiwe n’uwitwa Ngarukiye Eric ko hari kompani yitwa Infinity Business Agency Ltd ishaka gutanga akazi ku bantu bazajya bayifasha gukusanya imisoro, abagore, abagabo, abasore n’abakobwa tuza turi benshi nk’abagiye kubona akazi."

Bongeyeho bati:"Ariko hari amabwiriza yatazwe ko hari amafaranga ibihumbi 50 agomba kuba yishyuwe kuri konti yatanzwe, akazaba ari ayo kugura ibikoresho birimo Ikarita, Telephone, umwambaro n’akamashini bakoresha mu kugaragaza imisoro . Amafaranga twarayatanze nk’abantu bagiye gukora akazi gahoraho kandi ngo bazahembwa umushahara uri hagati y’ibihumbi 80 na 160 by’amafaranga y’u Rwanda ndetse twagombaga kuba twaratangiye mu kwizi kwa mbere 2017 ariko turategereza abantu turaheba."

Nyuma yo gutitiriza uwabahamagariye akazi ariwe Ngarukiye Eric, Munyaneza Michael ngo yashyizeho icyo bakwita amahugurwa yo kubareshya ni naho yaje gusobanura ko atari akazi, ahubwo ari ugukora nk’abagents ba MTN cyangwa Tigo.

Muri ayo mahugurwa bamwe muri bo niho bafashe icyemezo cyo kumubwira ko batazakorana nawe, Munyaneza Michel umuyobozi wa Infinity Business Agency Ltd nibwo yahise abasaba ko abumva batazakorana nawe bamuha impapuro bishyuriweho akazabasubiza amafaranga yabo.

"Kuva twarangiza amahugurwa turamuhamagara bamwe ntatwitaba, abandi yabitaba akadutuka none twafashe icyemezo cyo kubishyikiriza inzego zibishinzwe ngo ziturenganure.” Uku niko bavuga.

Uru rubyiruko rwiganjemo abo mu karere ka Huye na Gisagara bakomeza bavuga ko ikibazo cyabo bakibajije akarere ka Huye ndetse bakabaza no kigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro bakabwirwa ko uwo muntu azwi kandi afite ibyangombwa bimwemerera gukora ahubwo ikibazo cyajyanwa mu nzego z’ubutabera.

Kegeza ubu mu nyandiko ikinyamakuru Rwandadailynews.com gifitiye kopi bigaragara ko ikibazo cyagejejwe mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze ndetse n’iza polisi mu karere ka Huye. Icyakoze kuri aba bafite ikibazo cy’akarengane bakavuga ko babona ntacyo bafashwa kuko inzego zisa n’izabatereranye.

Icyakoze uru rubyiruko bavuga ko abo bagujije amafaranga babamereye nabi, bakavuga ko babambuye ndetse ari imitwe babatekeye bakikoreshereza amafaranga mu bindi.

Munyaneza Michel umuyobozi wa Infinity Business Agency Ltd mu kiganiro yagiranye na Rwandadailynews.com ku bibazo by’akarengane ndetse n’ibyo bita ubutemutwe ashinjwa yagize ati:”N’ubu inama twarimo nicyo twasuzumaga gukemura ikibazo cyabo si mu karere ka Huye gusa ni mu gihugu hose. Twashatse gushakira urubyiruko icyo rwakora dusaba ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro kubafasha gukusanya imisoro no kumenyekanisha (declaration) nk’abagent. Ikibazo cyabayemo bitewe n’icyo bari biteze buri wese ayo makuru ayafata ukwe bitewe n’imibereho arimo. Icyo twakoze mu mahugurwa ya mbere twasabyeko uwumva atashobora iyo mikorere yakwiviramo tukabasubiza amafaranga yabo, bamwe barayabonye.Ikindi twakoze twasanze bitewe n’uko bagombaga guhembwa buri wese twari kumushyira ahantu hamworohereza akazi ."

Yongeyeho ati:"Ku kijyanye n’amafaranga ibihumbi 50 batanze twasanze yari make kuko ibikoresho twari gukoresha byaguraga amafaranga ibihumbi 400. Ibi byatumye twiyambaza BDF ngo umusanzu yatanze ube ingwate iheraho iduha amafaranga y’ibikoresho byose bazakoresha kandi bagaragaze ubushake."

Ku ikubitira hagombaga gutangira abagenti 100 muri 417 bagombaga gukorera mu mirenge yose y’igihugu. Iryo gerageza rigatangira kuva mu kwezi kwa Kane bibuzwa n’ibihe by’icyunamo, nyuma umushinga wo gutangira no kugerageza utangira mu mezi ya Kamena,Nyakanga na Kanama bigenda neza MINICOM iduha ibaruwa ko n’abandi basigaye bafashwa na BDF bagahabwa ibikoresho bakajya mu kazi.

Aba bakozi bazakomezanya na kampani Infinity Business Agency Ltd ngo bitenganyijwe ko BDF izabaguriza ibihumbi 500 yo kugira ibikoresho byo kwifashisha nk’abagent bakajya babona amafaranga bakurikije abakiriya babonye.

Abandi bumva batazakorana na Infinity Business Agency Ltd biteganyijwe ko bazasubizwa amafaranga yabo bitarenze tariki ya 30 Nzeli 2017. Kugeza ubu abasabye gusubizwa amafaranga yabo bagera ku 100 ndetse batangiye kuyasubiza amafaranga nkuko ba nyiri iyi kampani babivuga.

 Rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->