Huye:Bashashe inzobe bavugutira umuti ibibazo abashoferi ba tagisi bamaranye iminsi

Yanditswe na Kuwa 14/09/2017, Saa 08:19:49 Yasuwe inshuro 288

Nyuma y’ibibazo byagaragaye hagati y’ishyirahamwe ry’abashoferi batwara Mini bus mu karere ka Huye n’impuzamakoperative RFTC bishingiye ku mikorere mibi, kwimwa ijambo ndetse no kwaka imisanzu y’umurengera, kuri uyu wa kabiri habaye inama igamije kwiga kuri ibyo bibazo.

Iyi nama yabaye mu muhezo ku bitangazamakuru, yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, abashoferi, ubuyobozi bwa RFTC ku rwego rw’igihugu, ndetse n’inzego z’umutekano.

Mu bibazo byaganiriweho ahanini byibanze ku mikorere, aho usanga imodoka za Mini bus zitagihabwa agaciro kandi bagasabwa imisanzu irenze ubushobozi bw’abazikoresha.

Ikindi cyagarutsweho ni icyemezo cyafashwe cyo gusaba abashoferi kunyweshereza kuri station ya Merez nyamara hari aho banyweshereza ku bushake bwabo.

Ukudakorana no kudakora inama zigaragaza ibibazo byabo nabyo byabaye indi ngingo ikwiye kuba umuyoboro wo gukemura ibibazo.

Nk’akarere kagejejweho ikibazo cy’abashoferi batwara imodoka za Mini bus, KAYIRANGA Muzuka Eugene umuyobozi w’akarere ka Huye, yagize ati:” Iyi nama yabaye umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo kandi ahanini byagaragaye ko hazamo kudahana amakuru ndetse no kudakorana inama bigateza ibibazo. Twagerageje kugaragaza andi mahirwe yo kwagura amahirwe y’imihanda nayo yakongera imikorere y’abashoferi, harimo kwerekeza mu karere ka Gisagara, Nyaruguru, Kigoma n’ahandi bigafasha abashoferi. Ikibazo cya station n’agahimbaza musyi bahabwaga mu gihe baguriye ku zindi station, hemejwe ko bazajya bagahabwa nk’uko bisanzwe ahandi. Ubu noneho biyemeje ko bagiye kujya bakora inama ziga ku mikorere yabo mu gihe nta nama bakoraga.

Gahongayire Alphonse umuyobozi wungirije wa RFTC ku rwego rw’igihugu ku bibazo by’aba bashoferi yagize ati:”Aba bashoferi batugaragarije ko bacibwa amafaranga menshi arenze imikorere nyamara ikibazo kikaba gishingiye ku kuba bashaka gukorera hamwe mu mujyi wa Huye kandi ari benshi.Iyo urebye usanga hari indi mihanda ihurira ku karere ka Huye yakenera imodoka kandi ikongera imikorere. Gahunda yo kugena imisanzu bikorwa ku rwego rw’igihugu ntibareba akarere runaka.Ikindi birazwi ko dukoresha gare zitari izacu kandi tugomba kuzisorera, icyo twakoze n’uko ticket y’amafaranga 2500 umushoferi ashobora kuyikoreraho no mu yindi mihanda nka Muhanga, Ruhango na Nyamagabe.Naho kuyishyuzwa atakoze ibyo twabyamaganiye kure kuko atari byo. Naho icyo guhabwa agahimbazamusyi twemeje ko uzajya anywa litiro 1000 kuri station ya Merez azajya ahabwa ako gahimbazamusyi. Ikijyanye no kuraza imodoka muri gare bakajya baza ariho bazisanga biri mu iteganyamigambi ariko bikazakorwa mu buryo bitadatera igihombo, ariko nk’umuntu utuye kure yajya ayijyana akaza kuzana abagenzi mu gitondo ariko bizasuzumwa bitewe naho buri wese atuye

Abashoferi batifuje gushyirwa amazina yabo ahagaragara ngo kuko hari abatanze amakuru ku bitangazamakuru banga ko barebwa nabi bagize bati:” Iyi nama yaduhuje n’ubuyobozi yabaye nziza rwose ibibazo birakemuka."

Bakaba bashimira akarere ka Huye kihatiye ibibazo byabo, ariko ku kijyanye n’amafaranga kuba kidakemutse bakomeze bakorerwe ubuvugizi. Kuba bemerewe ko itiki ya 2500 babwiwe ko bagenderaho muri gare za Muhanga, Ruhango na Nyamagabe batongeye kwishyuzwa bisa n’amacenga kuko RURA igifashe ibibazo wahura nabyo wabyirengera.

Bati:"Tukaba dusaba ko inama nk’izi itangazamakuru ritajya rihezwa kuko bica akarengane no kumva nabi imikorere y’abashoferi."

Kugeza ubu kubera imikorere mibi ndetse n’akajagari kagiye karangwa mu mikorere y’aba bashoferi batwara mini bus bamwe mu karere ka Huye bahisemo guhagarika imodoko zabo, izindi bazikoresha mu bucuruzi bw’imigati no gutwara abanyeshuri.

 

Rwanda Daily News


      

Tanga igitekerezo

-->