Huye: Baratunga agatoki ubuyobozi kuba nyirabayazana yo kubura kw’amazi biherewe n’Abapadiri

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 3/10/2017, Saa 09:31:29 Yasuwe inshuro 1037

Mu gihe hirya no hino mu gihugu abaturage bakunze kumvikana bataka kubura amazi ahanini bitewe no kutagerwaho n’ibikorwaremezo by’amazi meza biyabazanira ,mu Karere ka Huye, Umurenge wa Mbazi, Akagali ka Gatobobo, mu Rusisiro rw’Agasharu bo barashinja ubuyobozi bw’ka karere kwangiza amatiyo yabazaniraga amazi muri uyu murenge ubwo bakoraga imihanda mishya mu mwaka ushize wa 2016.

Tugera muri uyu Murenge wa Mabazi, bw’umwihariko mu mihanda mishya y’igitaka yakozwe icyo gihe, twagiye tubona amatiyo yatemaguwe kandi yanamye ku gasozi.

Abaturage batuye mu mudugudu wa Gatobotobo twaganiriye batubwiye:”Ko amatiyo y’amazi bayatemaguye bari gukora imihanda yo mu mudugudu rwagati bakaba nta mazi bafite.”

Kuri ubu kugirango babone amazi ngo bisaba kwishyura amafaranga 200 ku ijerekani ,mu gihe mbere bishuyuraga 20 gusa. Bavuga ko kuri ubu bavoma amazi mabi ndetse kandi bakayavoma kure kandi hari abantu benshi.

 Ngo iki kibazo bakibwiye ubuyobozi ariko ntibwagira icyo bubikoraho, bakifuza ko bwabakemurira ikibazo bwateje bwangiza amatiyo yabazaniraga amazi bari bariherewe n’abapadiri.

Ese ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bushinjwa n’aba baturage kwangiza aya matiyo kandi ntibunakemure ikibazo bwateje burakivugaho iki?

Mutwarasibo Cyprien umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu mu karere, aganira na www.rwandadailynews.com ati:”Ni byo koko hari imiyoboro y’amazi imwe yangijwen’imashini hakorwa imihanda ariko ntabwo hari hagamijwe kuyangiza ahubwo hari hagamijwe no kuyimura kuko imwe yanyuraga ahagombaga kunyura umuhanda, kuri ubu rero twamaze kubikosora ndibaza ko nta kibazo gihari. Ubwo habaye hakiri ahari ikibazo nk’icyo tugiye kureba uburyo twavugana na WASAC kuburyo kuburyo kizakemuka vuba.”

Hirya no hino mu Rwanda, abaturage bagiye bavuga ko nta mazi bafite, n’abayafite akaba atari meza. Ikibazo cy’abatagira amazi twakwibuka cya vuba aha, ni icy’abaturage baturiye Nyabarongo, bavomaga amazi y’uyu mugezi bikanaviramo bamwe kuribwa n’Ingona.

Muri gahunda ya guverinoma y’ U Rwanda y’imyaka 7 iherutse gushyirwa ahagaragara, biteganijwe ko mu mwaka w’i 2020 abanyarwanda bafite amazi meza bazaba bari ku kigereranyo cya 100% bavuye ku kigereranyo cya 85% bariho muri uyu mwaka wa 2017. Biteganijwe kandi ko hazongerwa ingano y’amazi atunganywa ku munsi,akazava kuri m3 182.120 akazagera kuri m3 303.120.

Emmanuel Rukundo