Huye: Bahangayikishijwe n’inkende zo mu ishyamba rya Arboretum zibonera imyaka

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 25/04/2019, Saa 11:17:07 Yasuwe inshuro 2525

Abaturage bo mu karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, bakorera ubuhinzi mu gishanga gihana imbibi n’ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda rizwi nka Arboretum, baravuga ko babangamiwe cyane n’inkende zituruka mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda kuko zibonera imyaka bahinga muri icyo gishanga.

Abo baturage bavuga ko izo nkende ari ikibazo gikomeye cyane kubera ko zibonera imyaka bahinze ntibahabwe indishyi ku byangirijwe. Ibyo bikaba bibangamira iterambere ry’abo n’imimbereho myiza yabo.

NTAGWERA Alexandre umutaurage ukorera ubuhinzi muri iki gishanga, avuga ko ubu bafashe umwanzuro wo guhinga imwe mu myaka itaribwa n’inkende gusa ngo itanga umusaruro muke ugereranyije n’iyo bakagombye guhinga.

Yagize ati”Ubu twashyizemo amateke ,imyumbati ,ibijumba ariko ubundi twagombye kuba tuhahinga intoryi ,inyanya ,amashu n’imboga, ariko twaje gusanga byose zibirya ,duhitamo kubireka ubu duhinga ibyozitarya. Ntamyaka ushobora guhinga ngo ntuhombe kandi warahinze.”

Uyu Muhinzi ashimangira ko uretse kuba bahura n’igihombo cyo konerwa, ubusanzwe iyo ibigori byeze bibasaba gukora uburinzi bukomeye, bityo bigatuma abana bamwe basiba ishuri ngo barinde imyaka ishobora kwangirizwa n’izo nkende.

Ati” Iyo ibigori byeze, bisaba ko abana birirwa mu kabande ,bagasiba ishuri cyangwa wowe nk’umubyeyi ukirwayo abana bakirirwa batariye.”

NYIRANKUNDIYE Donata, Umwe mu bahinga muri icyo gishanga avuga ko iyo bonewe batabona aho kubariza, kandi ko bitewe n’ubwinshi bw’izo nkende ubu kuzirinda bitagishoboka.

Ati”Iyo twonewe ntaho tubariza, akenshi turya ibyo zasigaje. Hari igihe umuntu ahinga ntasarure kubera ko bitagishoboka kuzirinda bitewe n’ubwinshi.”

Si ukonerwa imyaka gusa kandi abaturage baturiye hafi niri shyamba bafite impungenge ko izi nkende zishobora no kuzabatera indwara batazi dore ko zigera no mu ngo zabo.

Abaturage bahinga muri icyo gishanga bifuza ko ubuyobozi bwakwimura izo nkende cyagwa bakajya bahabwa indishyi ku byo zangirije.

Umunyamabanga nshigwabikorwa w’ Umurenge wa Tumba, icyo gishyanga giherereyemo, Bwana Vitar Migabo, avuga ko icyo kibazo bakizi kandi ko bagikoreye ubuvugizi.

Ati”Ubundi mbere ibyo izo nkende zangirizaga ntabwo byishurwaga ariko mu biganiro byahuje inzego z’ubuyobozi n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, hasabwe ko ibyo zangirije byajya byishurwa”

Yijeje abaturage ko icyo cyifuzo kiziganwa ubushishozi hagamijwe kugira ngo umuturage wonewe atazajya ahomba. Bityo akaba yemeza ko bategereje igisubizo kandi gishobora kuzaza ari cyiza. Gusa yavuze ko adashobora gutangaza igihe icyo gisubizo gishobora kuzabonekera cyane ko bisaba ubufatanye mu nzego zitandukanye za Leta.

Ishyamba rya Arboretum izo nkende ziberamo

1997niyoyita@gmail.com