Huye: Association Umubyeyi mwiza yahaye umukoro abanyamuryango ba Koperative Abatore

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 2/07/2020, Saa 09:26:08 Yasuwe inshuro 45

Ubuyobozi bwa Association Umubyeyi Mwiza mu Rwanda, buravuga ko abahabwa ubufasha, bakwiye kujya babukoresha icyo baba babubaherewe.

Ni nyuma y’uko bari bamaze guha ubwisungane mu kwivuza abanyamuryango ba Koperative ABATORE, n’abagize imiryango yabo bufite agaciro k’ibihumbi magana atatu by’amanyarwanda (300,000Frws)

Aba bagore bibumbiye muri Koperative Abatore, barasaga 30. Bavuga ko kuba bahabwa ubwisungane mu kwivuza, ndetse n’ibyo baboha umuyobozi wa Association Umubyeyi Mwiza ku Isi Marie Claire Safari akabishakira isoko mu Butaliyani,bibafasha kugira imibere ho myiza

Umwe yagize ati:"Mu by’ukuri pe! tutaratangra gukorana n’uyu muryango, imibereho yacu yari mibi cyane. Nta wagiraga icyo yamabra cyangwa icyo kurya, ariko magaingo aya hari urwego rwiza tumaze kugeraho."

Uyu akomeza avuga ko, kuba baboha ibikoresho uyu muryango ukabibagurishiriza mu butariyani, birushaho kubafasha kugira imibereho myiza n’iterambere.

Umuyobozi wa Association Umubyeyi mu Mwiza mu Rwanda Twagiramariya Eugenie, we avuga ko abahabwa ubufasha bakwiye kubokoresha icyo babuherewe

Yagize ati:"Ibikorwa by’urukundo dukora, ni byinshi. Birimo gutanga ubwisungane mu kwivuza ku bafite amikoro macye, no kubashakira aho batura heza kandi hajyanye n’igihe. Kuri iyi nshuro rero, aba banyamuryango twabahaye ubwisungane mu kwivuza (Mutulle de Sante). Icyo tubasaba nta kindi, ni ukumenya ko ubuzima bufite agaciro, bityo amafaranga tubahaye bakayishyura mituweli nti bagende ngo bayaguremo ibishyimbo n’ibindi...."

Mu karere ka Huye, magingo aya imibare igaragaza ko abamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza, mu mwaka wa 2020/2021 bangana na 34.6%, ubuyobozi bw’akarere bukaba buvuga ko, uko abaturage bagenda bitabira kubwishyura, bizazamura uyu mubare.

Rukundo Emmanuel