Huye:Arasaba ko Nyirabuja wamutwikishije ipasi yabiryozwa

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 22/11/2017, Saa 09:39:23 Yasuwe inshuro 1408

Mu gihe Leta y’u Rwanda isaba abaturage kutihanira no kudatanga ibihano bibabaza umubiri cyane cyane ku bana, hari bamwe bagihana abana bihanukiriye ndetse bikabagiraho n’ingaruka zikomeye.

Umutoniwase Cynthia w’imyaka 15, akaba yakoraga akazi ko mu rugo kwa Gasano utuye mu mudugudu wa Kamucuzi, mu kagali ka Matyazo, mu Murenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye,twamusanze kuri sitasiyo ya Police ya Ngoma mu gahinda kavanze n’ikiniga adutekerereza neza uko Nyirabuja yamuhemukiye.

Yagize ati:

”Nari ndi mu rugo nk’ibisanzwe Maman Debola arampamagara amabwira ko yabuze telefoni igendanwa.

Mubwira ko yashakira hose ariko ntiyanyumva ahubwo atangira kumpfura imisatsi. Aba atangiye gushakisha utujerekani twavuyemo amavuta ngo atuntwikishe ariko asanga amavuta akirimo, yigira inama yo gushaka ipasi.

Niko guhita ayizana anyicaza ku ntebe(aha yahise arira cyane) ni uko atangira kuntwika musaba imbabazi nti mbarira wenda nzarebe unguriza amafaranga ariko nyikwishyure ariko utanyishe.

Yantwikaga yankandagiye mu nda, akankanda amabere akayanosha, antwika aha ku maboko, ahantu hose ntaho yasize.

Naratabaje haza abaturanyi ariko baje yantwitse bikomeye n’aho baziye bahangana na we ariko akajya ababwira amagambo mabi. Ubu umutwe wanjye kubera kumpfura imisatsi ni ibisebe gusa.

Umubiri wose ni ibisebe murabibona inzego zibishinzwe zindenganure ni ukuri zikurikirane Maman Debola, isura yanjye yarayihindanyije yaranamparabitse.”

Ubwo twaganiraga n’uyu mwana w’umukobwa Umutoniwase Cynthia aha kuri station ya Police ya Ngoma, yari yaherekejwe n’umwe mu batangabuhamya babibonye biba.

Byukusenge Jean de Dieu yavuze ko kubwe atiyumvisha uburyo umuntu yakora ibintu nk’ibi by’iyicarubozo agakomeza kwidegembya.

Yagize ati:” Ibi bintu ni ibintu bitye isoni, n’umuntu wese wabyumva ntiyakumva ko hari umuntu mu gihugu cyacu ugikora ibintu nk’ibingibi.”

Kabalisa Arsene,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma we avuga ko iki gikorwa cyakorewe uyu mwana w’umukorwa ari indengakamere, agasaba abaturage kureka ubugome.

Ati:”Ikibazo nakimenye ku mugoroba ariko mu gitondo nibwo namubonye amaso ku maso. Yakorewe icyaha ku buryo bw’indengakamere ku buryo Police yatangiye gukurikirana no guhana abamutwitse. Ntabwo ari ibintu byari bisanzwe, icyo nsaba abaturage ni ukureka ubugome nka buriya kuko kuba umwana yakosa uko ikosa ryaba risa kose nta muntu ukwiye guhana umuntu kuriya kuko buriya ni ubugome bukomeye cyane. Ubu icyo turi gukora Police iri gukurikirana uwakoze ibi ariko turi no gufasha umwana kwivuza."

Ubwo twateguraga iyi nkuru uyu mugore bivugwa ko yatwitse uyu mwana w’umukobwa yari yatumijweho na Police ikorera kuri station ya Ngoma, ariko akaba atari yitaba.

Hagati aho ubuyobozi bw’umurenge wa Ngoma bukaba buvuga ko burimo gufasha uyu umwana kwivuzwa.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Niyonzima Pascal   |   ku wa 22/11/2017, Saa 14:28

    Nababaye Cyane sukobihanira ,uwo mumama numwicanyi mubi navuze.uwomwana .anafunge, imyaka 15 yigihano numugomegusa?

  • 2

    christine   |   ku wa 22/11/2017, Saa 18:47

    Igitekerezo. uwomugore ahanwepe
    ubwobugome burarenze ntabumuntuyifitiye rwoc

Tanga igitekerezo

-->