Huye: Ambasaderi Gatete Claver asanga harakozwe amakosa mu gufunga ahitwa mu Cyarabu

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 26/09/2018, Saa 11:50:37 Yasuwe inshuro 2034

Ministiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente ari kumwe na Ministiri w’ibikorwa remezo n’abandi baminisitiri basuye umujyi wa Huye, bageze mu gace kahoze ari ak’ubucuruzi kitwa mu Cyarabu, bavuga ko hakozwe amakosa mu kuhafunga bityo ngo ayo makosa akaba akwiye gukosorwa.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo Ambasaderi Gatete Claver yagize ati:”Icyo twabonye ni uko hari amakosa yakozwe kandi mu byo turi buganire, ni ukureba uburyo twayakosora. Hari amazu yafunzwe ku ruhande rw’iburyo, igice kinini cyane abantu bakabaye bakoreramo ariko badakoreramo tutazi n’uburyo byanakozwe, niba byari binakurikije amategeko,ibyo nibyo turi buganire tugafata n’imyanzuro.”

Minisitiri w’ibikorwa remezo yanabajijwe uzaryozwa ayo makosa asubiza ko bagiye kubyigaho mu nama bagiranye n’abayobozi batandukanye kandi ibyayivugiwemo bizamenyeshwa abaturage kuko nta munyamakuru wayikurikiranye.

Bamwe mu bahoze bacururiza aha mu Cyarabu bavuga ko gufungirwa abayateye ubukene.

Umwe yagize ati:”Byaduteye ubukene bukabije kandi byatumye Huye ihungabana, kubera ko niba nk’ubu simfite aho nkorera.”

Uyu muturage akomeza avuga ko ikibazo kiri ku kuba barahagaritse amazu yakoraga, kandi n’uburyo bashakaga bwo kuvugurura umujyi ntibugerweho.

Yagize:” Byari kuba byiza iyo bareka amazu agakora, noneho umuturage uzajya agira ubushobozi akubaka.”

Aha mu Cyarabu igice kimwe cyaho iburyo cyahoze gikorerwamo ubucuruzi bukomeye. Cyahagaritswe mu mwaka wa 2012, hagamijwe kuvugurura umujyi wa Huye, ariko nibyakunze ahubwo amazu yahindutse amatongo.

Amazu yo mu Cyarabu yafunzwe yahindutse ibihuku
Abayobozi batunguwe no kubona iyahoze ari Hoteli Faucon ibitse amateka y’igihugu na yo yarafunzwe
Ministiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente n’abari bamuherekeje batembereye umujyi wa Huye n’amaguru; aha bageze ni ku isoko rya kijyambere rya Huye

Emmanuel Rukundo RDN/Huye


      

Tanga igitekerezo

-->