Huye: Umubyeyi wibarutse impanga 3 arasaba ubufasha

Yanditswe na Kuwa 19/08/2019, Saa 16:07:47 Yasuwe inshuro 182

Umubyeyi witwa Mukashyaka Fortuné utuye mu Murenge wa Ruhashya, Akagari ka Mara, Umudugudu wa Bwankusi, arasaba ubufasha nyuma yo kwibaruka impanga 3 z’abahungu, mu bitaro bya Kaminuza "CHUB" biherereye mu karere ka Huye.

Mukashyaka Fortuné w’imyaka 35 wibarutse abana 3 avuga ko nta bushobozi afite bwo kubarera, kuko we n’uwo bashakanye bari mu kiciro cya 2 cy’ubudehe bityo bakifuza ko bahabwa ubufasha.

Yagize ati:”Nta sambu yo guhingamo ihagije dufite, kuko dutunzwe n’ubuhinzi tukanaca incuro (guhingira abandi bakaguha ibigutunga).”

Akomeza avuga ko umugiraneza wese ubishoboye yamufasha kubona inka yo gukamirwa abo baziranenge.

Yagize ati:”Ndamutse mbonye inka byamfasha, nkabona uko nzajya mbona amata yo gutunga aba bana.”

Umugabo w’uyu mubyeyi, Ntahobavukira Vincent avuga ko baramutse babonye iyo nka izabakamirwa, bayitaho.

Magingo aya, Mukashyaka Fortuné aracyari mu bitaro bikuru bya Kaminuza y’u Rwanda CHUB i Butare. We n’abana be, bameze neza n’ubwo yababyaye bamubaze.

Umuganga w’ababyeyi mu bitaro bikuru bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare CHUB akaba n’umwarimu muri Kaminuza mu ishami ry’ubuvuzi bw’abantu, Rukundo Jean Damascene, avuga ko umubyeyi wabyaye aba agomba kwitabwaho, akabona ibyo kunywa n’ibyo kurya birimo intungamubiri zihagije.

Icyo ubuyobozi bubivugaho

Umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege yavuze ko n’ubwo atari yakabimenye, bagiye kumuha ubufasha bw’ibanze.

Yagize:"Tugiye gukurikirana turebe ariko ubufasha bw’ibanze nko kubaha amata, bazakomeza kubuhabwa noneho tunasuzume imibereho yabo niba koko nta bushobozi bafite, tubahe ubufasha bwisumbuye k’ubwo tugiye kuba tubaha."

Akomeza avuga ko ababyeyi bakwiye kuboneza urubyaro, kuko ngo niyo ubufasha bwa Leta bwaza budakuraho izindi nshingano z’uko ababyeyi bagomba kwita ku bana babyaye.

Ubusanzwe uyu mubyeyi avuga ko yari yarashatse umugabo wa mbere aza gutabaruka babyaranye abana 4, nyuma ashakana n’undi bari kumwe ubu witwa Ntahobavukira Vincent nawe wari warapfushije umugore wamusigiye abana 5.


Mukashyaka Fortuné w’imyaka 35 wibarutse abana 3

Umugabo w’uyu mubyeyi Ntahobavukira Vincent