Huye:Abirukankanaga amata ku modoka bahinduye imikorere bibagabanyiriza ibihombo n’impanuka

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 5/04/2018, Saa 08:45:59 Yasuwe inshuro 535

Bamwe mu rubyiruko rwahoze rukora igisa n’ubuzunguzayi bw’amata muri centre ya Kinazi iherereye mu Murenge wa Kinazi, mu Karere ka Huye, kuri ubu bakaba baribumbiye muri koperative yitwa Kinazi Milk Traders Company baravuga ko kwishyira hamwe byabagabanijirije igihombo ndetse n’impanuka bahuraga nazo.

Ubusanzwe iyi centre ya Kinazi iri ku muhanda wa Butare – Kigali. Uku kuba iri ku muhanda, bituma ibonekamo urujya n’uruza rw’amamodoka, ari nabyo byatumaga mu minsi ishize rumwe mu rubyiruko rwakoraga umwuga wo gucuruza amata rwirukanka ku mamodoka banabona imodoka ihagaze bakihutira gufungura ibirahuri byayo bashaka abakiriya.

Umwe mu bari muri iyi Koperative Ishimwe Delphine na bagenzi be, bavuga ko bitewe n’ubwinshi bw’abo birukaga ku mamodoka byakururaga impanuka, hakiyongeraho ibihombo kuko rimwe na rimwe imodoka zitsimburaga badatwaye amata bagatakarizwa ikizere cyangwa nabo zigatsimbura batabishyuye. Kuri ubu bari muri koperative ngo ibintu byarahindutse.

Bamwe mu bacuruza amata barashima ko ibihombo n’impanuka byagabanutse

Umuyobozi wa koperative Kinazi Milk Traders Company (KMTC) Ngamije Alphonse, avuga ko kuba baribumbiye muri koperative bizongera ubuziranenge bw’amata bacuruza, akanasaba ubuyobozi guca burundu abagicururiza mu kajagari.

Ati:” Ibi bizaca akajagari mu micururize y’amata, icya kabiri ubuziranenge bw’amata duha umukiriya buzaba bwizewe ba bantu kenshi ntabwo bari abakozi beza rimwe na rimwe upapuye umukiriya amafaranga akagenda ariko ubu twashatse abakozi beza bafite impuzankano. Impinduka abantu ntibarazumva, icyo dusaba ubuyobozi ni uko badufasha guca kano kajagari kuko abantu baracyashaka kwikorera nk’uko bakoraga mbere.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi Rwamucyo Prosper we, avuga ko bagize uruhare runini mu ishyirwaho ry’iyi koperative kandi ngo bazakomeza gushyira imbaraga mu guca abagicururiza mu kajagali kuko baba batanizeye ubuziranenge bwayo.

Kwibumbira mu makoperative ni imwe muri gahunda za leta zashyizweho hagamijwe gufasha abantu kwihuta mu iterambere no kunoza ibyo bakora, kandi ababyitabiriye bakunze kuvuga ko hari urwego bavaho bakagera ku rundi.


      

Tanga igitekerezo

-->