Huye : Abiga muri UR batangiranye uruhuri rw’ibibazo birimo no kubura amafunguro

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 20/10/2020, Saa 15:09:04 Yasuwe inshuro 265

Abiga muri Kaminuza y’U Rwanda, Ishami rya Huye baravuga ko nyuma yuko bemerewe kugaruka ku Ishuri batangiranye ibibazo byo kudatangira kwiga ndetse bakavuga ko hari n’abatabona amafunguro kubera ko amakarita bakoreshaga muri resitora yateshejwe agaciro.

Mugeni Triphine avuga ko nyuma yo kwemererwa kugaruka ku ishuli baje baziko baje kwig ariko bakaba babwiye ko abarimu batarahabwa amasomo nuko bakwiye kuyiga.

Yagize ati" Twaje tuziko turibuhite dutangira kwiga ariko ntabyo mbona hafi aha kuko mu bigaragara ntabwo ikigo cyacu kiteguye kuko bamaze kutubwira ko abarimu bazatwigisha batarahabwa amasomo nuko bazayatwigisha.

Mutoni Patrick na Mukamana Tarcie bavuga ko nubwo bataratangira kwiga amasomo yabazanye ariko bafite n’ikibazo cyuko zimwe muri Resitora bafatiragamo amafunguro zafunze izindi zikimuka bavuga ko resitora Happiness yabwiye abatashye bamaze kwishyura amafunguro kubera ko amakarita (igifu) yabo yatehejwe agaciro ngo kubera ko bahombejwe nibi bihe bya COVID-19.

Bagize bati"Namwe nkuko mubibona ntabwo turimo kwiga turacyategereje ko baha abarimu amasomo kugirango baze kutwigisha,ikindi kibazo kinadukomereye nuko nubwo twatashye kubera COVID-19 nyuma yo kugaruka twasanze resitora twafatiragamo amafungoro zarafunze izindi zarimutse ariko twatangajwe nuko na Happiness twasize twishyuye batumenyesheje ko amakarita twakoreshaga yataye agaciro bityo tugomba kwishyura andi makarita mashya kugirango tubashe kubona amafunguro ariko tukumva twebwe bitatureba kubera ko twamwishyuye nawe nasoze aya masezerano yacu".

Nzitatira Wilson umuyobozi wa Kaminuza y’U Rwanda,ishami rya Huye

Nzitatira Wilson ni Umuyobozo wa Kaminuza, ishami rya Huye avuga ko iki kibazo kitari cyabageraho ariko bagiye kukitaho kugirango babashe kugikemura abanyeshuri bagire ubuzima bwiza kandi anabibutsa ko n’amafaranga bahabwa yo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi bagiye kongera kuzibasabira kuko bagarutse ku Ishuli kandi tukanakomeza kubakangurira kwirinda COVID-19.

Mu kwezi kwa Werurwe 2020 nibwo leta yu Rwanda yahagaritse ibikorwa bitandukanye birimo no guhagarika amashuri ndetse n’ahahuriraga abantu benshi hakaba hashize amezi 7 yose ibikorwa bitandukanye byanatumye hari abatakaza akazi biyongera.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Huye