Huye: Abiga muri G.S Mubumbano birukanirwa inkwi bakirirwa bazitashya mu mashyamba abandi bakaziba abahaturiye

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 25/03/2019, Saa 14:16:05 Yasuwe inshuro 455

Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Mubumbano ruherereye mu Murenge wa Mukura mu karere ka Huye, bavuga ko babanagmiwe no gutumwa inkwi uzibuze akabyirukanirwa paka azizanye.

Mu bihe bitandukanye Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yagiye ivuga ko abayobozi b’ibigo by’amashuri, badakwiye kwirukana umwana ngo avutswe kwiga kubera ko hari ibyo atujuje.

Bamwe mu biga mu rwunge rw’amashuri rwa Mubumbano bavuga ko hari aho aya mabwiriza atubahirizwa, bagatanga urugero rw’aho biga ubuyobozi bubatuma inkwi zitekeshwa ifunguro ryabo rya saa 12h00, ariko bagasanga bibangamye kuko uwazibuze abyirukanirwa agasiba amasomo.

Umwe yagize ati:" Hari igihe ngo nyine mu kigo bajya babura inkwi kandi inaha hari ikibazo cyo kutagira inkwi kuko no murugo tuba turya baziguze. Nyine buri shuri, rigira umunsi waryo wo kuzana inkwi. Waba utazizanye ugasohorwa ukirwa uzitora mu mashyamba abandi bari kwiga."

Undi yagize ati:" Hano ni itegeko umun yeshuri kuzana inkwi. Iyo utazizanye baragusohora, ukajya kuzizana ukazagaruka uzizanye kani ntabwo igihe cyahise kiba kikigarutse dusanga amasomo yaducitse. Utazibonye ntagaruka! ikigo gikwiye gushaka izo nkwi kuko twebwe twaje kwiga ntabwo twaje kwirirwa dutora inkwi
ntabwo."

Iki ni ikibazo ababyeyi barerera kuri uru rwunge rw’amashuri rwa Mubumbano n’abahaturiye, bavuga ko nabo kibabangamiye kuko ngo aba banyeshuli iyo birukaniwe izi nkwi barandura ibiti bishingiriye mu myaka yabo, abandi bakabasenyera uruzitiro ruzitiye aho batuye.

Umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa Mubumbano Ahishakiye Goletty

Umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa Mubumbano Ahishakiye Goletty, avuga ko ibivugwa n’abanyeshuri ataribyo ariko ko binabaye ngombwa bazibatuma.

Yagize ati;" Ibyo barabeshya kuko rimwe na rimwe tugura igiti tukacyasa tugakuramo inkwi zo gucana. Nakubwiye ko mu mafaranga batanga bitashoboka, ariko binabaye ngombwa twanabikora, gutuma umwana urukwi twarumutuma akuruzana"

Kuri iki kibazo umuyobozi w’akerere ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Huye Kankesha Annonciata, avuga ko batari bakizi bagiye kubikurikirana basanga aribyo , bakabiha umurongo.

Ygaize ati:" Ikibazo ntabwo nkizi, kuko ntabwo byemewe! Ubwo se mwebwe murumva byemewe ibyo bintu? ntabwo byemewe ntabwo, bikwiriye, kuyobora ishuri kwemeza ikintu binyuzwa muri komite y’ababyeyi! iyo biba byarahanyuze ntabwo biba bibangamye! noneho kuba birukanwa bakajya kurandura ibiti bishingiriye imyaka y’abaturage, ni ikibazo! tugiye kubikurikirana kandi nidusanga aribyo turabiha umurongo."

Mu mwaka ushize Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Munyakazi Isaac, yari yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kutirukanira umunyeshuri ku bw’uko hari ibyo atujuje, kuko bimugiraho ingaruka mu myigire ye bikanamuviramo gutsindwa.


Umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa Mubumbano Ahishakiye Goletty

Emmanuel Rukundo @rdn Huye