Huye: Abayobora amashuli barasaba ababyeyi kugira uruhare mu burezi bw’abana babo

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 18/11/2018, Saa 10:16:48 Yasuwe inshuro 613

Ababisabye ni abo ku ishuli ribanza rya Kibondo riherereye mu Murenge wa Tumba, mu karere ka Huye, ubwo mu Rwanda hose hasozwaga umwaka w’amashuli wa 2018.

Umuyobozi w’iri shuli rya APEC Kibondo Uwera Francoise yavuze ko ababyeyi mu gihe baba batagize uruhare mu burezi bw’abana bobo, abana badashobora gutsinda neza.

Umuyobozi w’ishuli ribanza rya APEC Kibondo Uwera Francoise

Yagize ati:” burya ababyeyi batabigizemo uruhare, ntabwo batsinda ku rugero dushaka. Nk’ubu hari imikoro duha abana, ababyeyi batabafashije ntacyo bakwishoboza.”

Akomeza avuga ko ababyeyi bakwiye kuba hafi y’abana babo, kugirango abana bakure bafite ikinyabupfura, hanyuma n’abarezi bashyireho akabo.

Umubyeyi witwa Pastor Aniseti Kabarisa urera kuri iri shuli, asanga ababyeyi bakwiye kugira uruhare nabo. Ati:” ukurikije uburere bw’umwana, mwarimu wenyine ntabwo ahagije. Twe abarerera hano, ntawe utifuza ko umwana we yagira uburere bwiza ariyo mpamvu tubaba hafi.”

Abanyeshuli biga muri APEC Kibondo, bagaragaje ubuhanga budasanzwe bwiyongeraho ubumenyi mu byo bize, aho babatunguraga bakabaha ijambo ry’icyongereza, bakavuga inyuguti zirigizemu mutwe batararireba, nta kwibeshya batanategwa. Batatu ba mbere, bahembwe ibikoresho by’ishuli.

Abanyeshuli batatu baje imbere mu kuvuga mu mutwe inyuguti zigize amagambo y’icyongereza batazireba

Uwabaye uwa mbere witwa Ineza Kelly wiga mu wa gatanu yabwiye www.rwandadailynews.com ibanga akoresha ngo amenye gukurikiranya inyuguti atajijwa. Ati:” kugirango mbimenye neza hari igihe ndeba nk’amavidewo yabyo. Numva nimbikomeza bizamfasha. Ndifuza kuzaba umuganga uvura umutima kuko nabonye aribo bakeya mu Rwanda .”

Abajijwe impamvu aribyo yahisemo ngo n’uko yigeze kwigana n’umwana arwara umutima, mu Rwanda habura umuganga umuvura ngo ajyanwa mu Buhinde ubu ngo ntazi amaherezo y’uwo mwana biganaga. Akaba yarahise agira indoto kuva ubwo zo kuzakemura ikibazo cy’abaganga bacye bavura umutima mu Rwanda.

Ishuli rya APEC Kibondo, ni ishuli ry’igenga ryashinzwe n’ababyeyi mu mwaka wa 1996. Ni sihuli ryigamo abanyeshuli 580 biga mu byiciro by’inshuke n’amashuli abanza. Ubuyobozi bwaryo buvuga ko bwishimira ko imitsindire yaryo iri hejuru, kuko nko mu mwaka ushize abana 19 bagize amanota 5 muri 60 bayagize mu Rwanda mu mwaka ushize w’amashuli. Bagasanga amafaranga ibihumbi mirongo itanu yishyurwa n’uryigamo, atari menshi ugereranyije n’uburezi bufite ireme buhatangirwa.

Abanyeshuli batatu baje imbere mu kuvuga mu mutwe inyuguti zigize amagambo y’icyongereza batazireba
Abanyeshuli batatu baje imbere mu kuvuga mu mutwe inyuguti zigize amagambo y’icyongereza batazireba
Ineza Kelly yahembwe ibikoresho by’ishuli

Ababyeyi bitabiriye ibirori byo guha abana babo indangamanota bizihiwe n’imikino babakiniye

Ababyeyi bitabiriye ibirori byo guha abana babo indangamanota bizihiwe n’imikino babakiniye
Abana basoje ikiciro cy’amashuli y’inshuke barizihiwe








Emmanuel Rukundo@rdn.


      

Tanga igitekerezo

-->