Huye:Abaturage babangamiwe no kuvoma amazi yumvikanamo umunuko ukabije

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 27/02/2018, Saa 09:59:31 Yasuwe inshuro 236

Bamwe mu baturage batuye mu bice bitandukanye by’umugi wa Huye, baravuga ko hashize icyumweru bavoma amazi anuka mu marobine ariko bakaba batazi inkomoko y’uyu munuko.

Aba baturage bavuga ko amazi bavoma bayabona afite isura nk’isanzwe ariko bayihumuriza akabanukira.

Hiyongeraho ko iyo bayakarabye umunuko ubasigaraho, bayateka umunuko ukagumamo, bayatekesha ibyo kurya nabwo uwo munuko ukagumamo.

Aba baturage bavuga ko bibabangamiye cyane ko bashobora gukurizamo uburwayi.

Abafite ama Resitora bo bavuga ko kubona abakiriya muri iki gihe bigoye cyane ko no mu mafunguro bab bateguye umunuko wumvikanamo.

Aba baturage bavuga kandi ko mu byukuri batazi neza inkomoko y’uyu munuko; ibinakomeza kuzana ibihuha byinshi.

Bamwe mu baturage bavuga ko ngo idamu iturukamo amazi atunganwa yaba yarapfiriyemo ibintu by’ibisimba, n’ibindi.

Mu gushaka kumenya ishingiro ry’iki kibazo twavuganye n’umuyobozi w’uruganda rutunganya amazi rukayakwirakwiza mu bice bitandukanye by’umugi wa Huye ruherereye ahitwa mu Kadahokwa.

Uyu muyobozi witwa Munyamahoro Jonas, ku murongo wa Telefoni yatubwiye ko ikibazo cyabayeho ari icy’uko idamu ibika amazi atuganywa yuzuye igasendera maze amazi yayo akivanga n’aturuka mu gishanga maze amazi yose ahita azamo uwo munuko w’igishanga.

Uyu mugabo avuga ko batangiye gushakira umuti iki kibazo bateramo imiti.

Yagize ati:” Rwose nta kintu gikomeye cyaba cyarabiteye. Hari haguye imvura nyinshi muri iyi minsi maze idamu twubatse iruzura igera ku gishanga bituma amazi azamo impumuro y’igishanga ariko nta kindi kibazo cyabiteye. Nimwumva hari undi munuko utari uriya, ubwo hazaba hari ikindi kibazo. Kandi ndakubwiza ukuri ubu byararangiye. Niba hari abaturage bakivoma amazi ameze atyo batubwira tukareba ikizabo gihari cyane ko nk’umuturage ufite ikigega iwe udakoresha amazi menshi we ashobora kumva uwo munuko. Ibyo bavuga by’uko hapfiriyemo ibisimba sibyo.”

Hirya no hino, mu Rwanda hakunze kumvikana abavuga ko bavoma amazi asa nabi mu marobine, bamwe bikabagiraho ingaruka zirimo n’uburwayi nyamara bigaherera aho.

Kuba aba baturage bavuga ko bamaze icyumweru bavoma amazi anuka nyamara ubusanzwe amazi meza atagira ibara ntagire n’impumuro, bigaragaza ugukemangwa kw’aya mazi ibinakwiye ko iki kibazo cyashakirwa umuti mu maguru mashya cyane ko kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru abaturage bari bagikomeje kuvuga ko aya mazi akinuka n’ubwo ubuyobozi bwemeza ko ikibazo cyakemutse.


      

Tanga igitekerezo

-->