Huye: Abasaga 600 bahawe indorerwamo z’amaso abandi babagwa indwara y’Ishaza

Yanditswe na Kuwa 18/07/2019, Saa 13:22:57 Yasuwe inshuro 136

Abahawe izi ndorerwamo z’amaso ku bufatanye n’itorero rya Assemble de Dieu, Come and See Rwanda n’itorero rya Calvary Church ryo muri Leta ya Chicago, bavuze ko, zizabafasha kongera kureba neza.

Umwe yagize ati:” Njyewe si nashoboraga kwisomera ikinyamakuru cyangwa Bibiliya, ariko ubu kuba bampaye amarinete bigiye kumfasha.”

Undi yagize ati:” Njyewe nageraga ku muhanda si nisomere icyapa cyangwa iwacu mu kagali bamanika itangazo, nkagombera kurisomesha. Ariko ubu ngiye kujya mbasha kwisomera.”

Aba bahawe izi ndorwamo, bakomeza bashimira abazibahaye.

Bamwe mu banyamadini bavuga ko bidakwiye ko bakwigisha iby’umwuka gusa. Pastor Paul Gasigi, ni umuyobozi w’itorero rya Assembele de Dieu mu karere ka Huye.

Yagize ati:” Twe nk’abanyamadini nti dukwiye kwigisha iby’umwuka gusa, ahubwo dukwiye no kumenya ko Roho nzima ikwiye gutura mu mubiri muzima. Niyo mpamvu twahisemo gukora iki gikorwa cyo gufasha abantu kongera kureba neza tubaha indorerwamo z’amaso.”

Umuyobozi w’umuryango Come and see Rwanda Murenzi Flank, umuryango ukorana bya hafi n’amatorero avuga ko, kuba amatorero afatanya na leta mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage ari ibyo kwishimirwa.

Yagize ati:” Ni ibyo kwishimirwa cyane! Ibi byose kuba bairi gukorwa n’ababazungu no muri Chicago, biraturuka ku bucuti twagiranye nabo bushingiye ku ijambo ry’Imana.”

Itorero Assemble de Dieu, Come and See Rwanda ku bufatanye n’itorero rya Calvary Church ryo muri Leta ya Chicago, biganyijwe ko iki gikorwa bari gukorera mu karere ka Huye cyo kuvura amaso no kuyabaga, kivurirwamo abasaga 600, bakaba bari guhabwa indorerwamo z’amaso, ndtse abafite arwaye indwara y’ishaza akabagwa.

Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita k’ubuzima ku Isi OMS, igaragaza ko abasaga milliyoni 135 mu Isi, bafite ibibazo by’amaso, kandi ngo hatagize igikorwa mu mwaka wa 2050, abafite ibibazo by’amaso bazaba basaga millioni 588 mu Isi yose.










Emmanuel Rukundo@rwandadailynews.com