Huye:Abarokotse Jenoside batishoboye batewe impungenge n’igihe cy’imvura kibasanze mu nzu zenda kubagwaho

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 7/09/2017, Saa 08:57:48 Yasuwe inshuro 304

Abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye batujwe mu mudugudu wa Nyanza mu kagari ka Rukira umurenge wa Huye akarere ka Huye bafite inzu zishaje cyane barasaba ko inzu zabo zasanwa kuko bamwe bafite impungenge ko zishobora kubagwaho hatagize igikorwa vuba.

Umudugudu wa Nyanza mu kagari ka Rukira umurenge wa Huye utuyemo abatishoboye,mu nzu 62 zubatse muri uyu mudugudu zimwe zatangiye gusenyuka,amabati ya zimwe muri izi nzu yaratobaguritse,izindi ibikuta byazo byatangiye kugwa, abatuye muri uyu mudugudu bavuga ko batewe impungenge n’izi nzu bagasaba ko bafashwa kuzisana .

Umukecuru umwe witwa Mukakabera Theresia yagize ati”Ibitonyanga byaraye biguye mu ijoro ryakeye byankuye umutima ku buryo numvaga butari bucye namwe murabibona iyo urebeye munzu imbere ureba hanze kubera yasadutse urukuta cyakora niyo njyewe napfa ntacyo byaba bitwaye kuko ndashaje ariko ikintera impungenge ni umwana undaza kuko we ni umujyambere.

Iki kibazo kandi ntagitandukaniyeho n’umukecuru Nyiransanzurwimo Antoniya uba wenyina kumyaka 70 yamavuko mu magambo yumvikanamo intege nke yagize ati”Mu kwezi gushize nari mpagaze aha munzu ngiye kumva numva ngo pooo ubwo ni igikuta cyari kiguye gusa nagize amahirwe kigwa inyuma iyo kigwa imbere sinari kuba ngihumeka none ndasaba ko bansanira rwose nzabone aho nsazira ubuse nzakomeza mbe muri iki kintu cyirirwa gisenyuka koko?

Umuyobozi w’karere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene avuga ko batangiye igikorwa cyo gusana inzu zifite ibibazo muri aka karere,kugeza ubu bakaba bagiye kwibanda ku nzu zangiritse kuruta izindi.

Akaba aha ariho ahera aha icyizere abaturage batuye muri uyu mudugudu kuko bamwe muribo bafite inzu zimeze nabi cyane aribo bazaherwaho wa Nyanza mu kagali ka Rukira.

Mu karerere ka Huye habarurwa inzu 200 zubakiwe abatishoboye barokotse Genocide zikeneye gusanwa.

Inzu zangiritse cyane nizo zizaherwaho mu kuzisana muri uyu mwaka.

Mu mudugudu wa Nyanza mu kagari ka Rukira habarurwa inzu 62 kugeza ubu inzu 14 nizo zimaze gusanwa.

GATETE Eric Rafiki

 


      

Tanga igitekerezo

-->