Huye: Abarengeje 45 bahawe urukingo rwa hepatite B bifuza ko rwagera no ku bana babo

Yanditswe na Kuwa 4/09/2017, Saa 08:59:09 Yasuwe inshuro 242

Gahunda ya Minisiteri y’ubuzima ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC batangiye guhunda yo gutanga urukingo rw’indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B (Hepatite B) ku bantu bari hagati y’imyaka y’amavuko 15 na 44.

Ibi kandi bikaba byiyongeraho no gupima indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B na C ku baturage barengeje imyaka 45.

Ubwo mu karere ka Huye iyi hagunda yo gutanga urukingo rw’indwara y’umujima yo mu bwoka bwa B no gupima iyo mu bwoko bwa B na C ku bantu bakuze, iki gikorwa cyatangiye kuwa mbere tariki ya 28 Kanama kugeza tariki ya 01 Nzeli 2017.

Amabwiriza yo gutanga uru rukingo akaba yasobanuraga ko abantu bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bagomba guhabwa uru rukingo rw’indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B ku buntu. Naho gupima indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B na C ku bakuze barenge imyaka 45 bigakorwa hatagendewe ku byiciro.

Iyi gahunda yo gukingira yakorerwaga mu karere ka Huye mu murenge wa Simbi no kuri stade ya Huye ngo kuba yaragendeye ku byiciro by’ubudehe byatumye abantu benshi babura amahirwe yo guhabwa urwo rukingo.

Uwizeyimana Bernadette na Mukanyonga Alice bakomoka mu kagari ka Rukira umurenge wa Huye bagira ati:” Twe twishimiye igikorwa Leta yadukoreye cyo kudukingira iyi ndwara y’umwijima. Ariko twe turi mu cyiciro cya gatatu nyamara dufite abana ndetse harimo n’imfubyi turera, biragoye kumva dukingirwa nyamara turabyina tuvamo, ariko wabaza bakakubwira ko abana bitakunda ko bakingirwa. Abo bana nibo baturwanaho badufasha imirimo yo mu rugo nta kazi ngo bazishakira izo nkingo, birakwiye ko Leta yazirikana n’abo bakiri bato naho twe turi mu marembera y’ubuzima.”

Mu gihe umubare munini wasangaga babyiganira gukingirwa no kwipimisha basanga hakwiye ko iyi gahunda yakorwa kenshi kandi bigakorerwa umubare munini w’abaturage, kuko ngo iyi ndwara bamaze gusobanukirwa n’ububi bwayo. Ibi bikaba biniyongeraho ko hari aho usanga hari umugabo n’umugore hakingirwa umwe undi agacikanwa kandi ari indwara ishobora kwanduzanya hagati yabo bombi.

Ku ruhande rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC nyuma y’impungenge ndetse no kubona uko igikorwa cyo gukingira no gupima indwara y’umwijima cyagenze, Justine Umutesi umukozi ushinzwe kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ari nawe wari uhagarariye iki gikorwa cyo gukingira agira ati:” Igikorwa cyo gukingira indwara y’umwijima cyagenze neza kandi ubwitabire bwabaye bwinshi, kandi abaganga baritanze ndetse bakora n’amasaha y’ikirenga ngo turebe ko twakorera abantu benshi”.

Ku kibazo cyo gukingira abakuru bari mu cyiciro cya 3 abana babo bageze ku myaka yo gukingirwa, Justine Umutesi yagize ati:” Birumvikana, ubu urukingo rugiye gushyirwa ku mafaranga make cyane, abantu babanze biyumvemo uruhare nabo bagira, kuko inkingo Leta ifite zirahenda kandi ntizagera ku bantu bose. Gusa Leta irebera abantu nikomeza kubona ko bikigoranye izongera ikomeze irutange ku buntu.”

Kugeza ubu mu byifuzo n’ibitekerezo nk’uko bitangazwa n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishizwe ubuzima RBC biravugwa ko urukingo rwa Hepatite hazagabanywa igiciro ntirurenze amafaranga ibihumbi bitatu (3000) byibuze umuturage akajya atanga amafaranga 2800 inshuro imwe, bityo byanatuma n’ububiko bw’inkingo zigurwa na Leta zidashiramo.

Ni mu gihe kuri ubu rwari rugeze ku mafaranga ibihumbi umunani Magana arindwi (8700) nyamara bigaragara ko abaturage bakivuga ko.

Kugendera ku byiciro mu gihe hari uduce abandi bahawe inkigo ndetse bagapimwa nta byiciro bigendeweho ngo byatewe n’uko byagaragaye ko abantu b’intege nke ndetse n’amikoro make baburaga amahirwe yo kubona izo nkingo, abavuga ko bwaba ari ubuke bw’inkingo ntaho bihuriye.

Mukarere ka Huye byari biteganyijwe ko abaturage bagera ku bihumbi 10 aribo bahabwa inkingo kandi bose barazihawe.

Ubwanditsi.

 

 

 


      

Tanga igitekerezo

-->