Huye: Abarangije Tewoloji basabwe kurandura inyigisho z’ubuyobe

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 14/05/2019, Saa 09:11:27 Yasuwe inshuro 136

Abanyeshuli basaga 46 nibo basoje kwiga amasomo ya Bibiliya, bize mu gihe cy’imyaka 3 ku bufatanye n’umuryango waCome and see Rwanda ukorana bya ahafi n’amatorero.

Umuyobozi w’uyu muryango mu Rwanda, Pastor Murenzi Frank yabasabye kurangura inyigisho z’ubuyobe.

Umuyobozi w’uyu muryango mu Rwanda Pastor Murenzi Frank (ibumoso)ari kumwe n’umuyobozi wa Come and see Africa akaba n’umunyamerika w’umuterankunga

Yagize ati:” Mwe mwahawe izi mpamyabushobozi, kuba umukiristu ntabwo ari akabyiniriro, ni izina rihamya ko uba uri uwa Kirisitu kandi usa nawe. Kugira umuhamagaro ni kimwe, ariko kwiga ibyo uhamagarirwa gukora nabyo ni ingenzi. Mugomba gukora ikinyuranyo n’abigisha b’ijambo ry’Imana musanze, murwanya inyigisho z’ubuyobe cyane cyane abigisha abitwaza imwe mu mirongo ya Bibiliya bagamije kwaka amafaranga abakirisitu.”

Akomeza avuga ko kuba barigishijwe indangagaciro za gikiristu, bizabafasha mu buzima busanzwe no mugihe baba bayobozi b’amadini.

Umwe mu barangije muri iri shuli rya Bibiliya, yabwiye www.rwandadailynews.com ko yungutse ubumenyi bwatumye arushaho gusobanukirwa ukuri kw’ijambo ry’Imana.

Yagize ati: “Ninsubira iwacu nzaba nzi ukuri. Abagoreka ijambo ry’Imana bigisha ibinyoma nzabasaobanurira ibyo nize.”

Aba banyeshuli bari bamaze imyaka 3 biga mu ishuli rya Bibiliya rihereye ku Mukoni mu Murenge wa Tumba mu karere ka Huye. Usibye uku kwiga Bibiliya, banarangije amashuli yabo ya kaminuza.

Umuryango Come and see Rwanda ukaba uvuga ko mu mwaka utaha, bazaba bafitanye ubutanye na Kaminuza y’abanyamerika aho izajya ibaha impamyabumenyi z’ikiciro cya 3 cya Kaminuza muri Teworoji.


Rukundo Emmanuel@Rwandadailynews.com