Huye: Abanyeshuli bashya muri kaminuza barashima ko batakinnyuzurwa kuko byatumaga biga batisanzuye

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 24/10/2018, Saa 13:46:10 Yasuwe inshuro 556

Abanyeshuli bashya bari kuza kwiga muri Kaminuza baravuga ko ubuzima bwa kaminuza butandukanye n’ubwo mu mashuli yisumbuye, ariko bagashima ko muri kaminuza batakinnyuzura abanyeshuli bashya.

Icyumweru cyo kwakira abanyeshuli bashya bari kuza kwiga muri kaminuza kirakomeje, ari nako basobanurirwa byinshi.

Gasana Yvette ni umunyeshuli mushya, uje kwiga mu ishuli rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro koleji ya Huye. Avuga ko ubuzima bwa kaminuza butandukanye n’ubwo mu mashuli yisumbuye, ariko agashima ko batakinnyuzura abanyeshuli bashya.

Yagize ati:” segonderi hari ibyo twagenderagaho, bitandukanye n’ibya kaminuza. Ndishimira ko abanyeshuli bashya, batakinnyuzurwa kuko byatumaga rimwe na rimwe wiga wumva utisanzuye ufite ipfunnwe, ariko ubu ngubu kuko batwakiriye neza, ni iby’agaciro.”

Kimwe na mugenzi we Bagumire John Bosco, bahuriza ku kuba abanyeshuli bakirwa neza mu cyumweru cyagenewe kubamenyereza, bibubakamo ikizere, bigatuma ngo biyumvamo abandi, bakanumva ngo bafite agaciro.

Umuyobozi mukuru wa IPRC Huye Maj Dr Twabagira Barnabe’

Umuyobozi mukuru w’ishuli rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro koleji ya Huye, Maj. Dr Twabagira Barnabe’ avuga ko igikorwa cyo kumenyereza abanyeshuli kitwa “ intore mu zindi” gifite akamaro kuko ari intore ziba zije mu zindi.

Anavuga ko igikorwa cyo kunnyuzura cyari kibi cyanakorwaga n’abanyeshuli bakera, ariko ubu umwana asigaye aza yisanga bikanaha umubyeyi we umutekano.

Yagize ati:” ni intore ziba zije mu wundi mutwe w’intore udasanzwe twita “Intagamburuzwa” niyo mpamvu muri iki cyumweru tubigisha tunabasobanurira ubuzima bwa akaminuza kugira ngo bazarangize bitwa “Intagamburuzwa”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abanyeshuli badakwiye kuvuga ko barize bararangiza gusa, ahubwo bakwiye kumva ko igihugu gikeneye abantu bakora.

Ati:” niyo mpamvu tubabwira ngo bahisemo neza kuza mu mashuli y’imyuga n’ubumenyi ngiro, kubera ko hano bakoresha ubwenge n’amaboko yabo.”

Uyu muyobozi anavuga ko noneho muri iri shuli bafite umwihariko, w’uko bashyizeho gahunda yo kujya bahiganwa n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’Afurika. ku ikubitiro iyi gahunda ngo izahuza ibihugu 15. Bikazahurira i Kigali mu kwezi kwa 11 kuva ku itariki ya 20 kugera kuri 23.

Ishuli rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro koleji ya Huye, mu byo ryigisha harimo ibijyanye n’ikoranabuhanga, ubwubatsi, amashanyarazi n’itumanaho, ubworozi bw’amatungo, ibijyanye n’ibihingwa, n’ibijyanye n’ubukanishi.

Iri shuli ryigamo abanyeshuli 1500, rikaba rimaze kwakira abanyeshuli bashya 300. Ni mugihe icyumweru cyo kwakira abanyeshuli bashya cyatangiye kuwa 22/10/2018 kizarangira kuwa 26/10/2018.

Gasana Yvette umunyeshuli mushya muri IPRC Huye
Bagumire John Bosco umunyeshuli mushya muri IPRC Huye
Abanyeshuli bashya muri IPRC bishimiye ko batakinnyuzurwa


Abanyeshuli bashya muri IPRC Huye baramenyerezwa banakora siporo
Aabanyshuli bashya muri IPRC Huye abayobozi barabaganiriza babasobanurira byinshi biri muri IPRS Huye
Umuyobozi mukuru wa IPRC Huye Maj Dr Twabagira Barnabe’ aganiriza abanyeshuli bashya

Emmanuel Rukundo/ RDN Huye.


      

Tanga igitekerezo

-->