Huye: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi batoye Paul Kagame nk’umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika

Yanditswe na Kuwa 5/06/2017, Saa 11:12:00 Yasuwe inshuro 162

Igikorwa cyo gutora umukandida uzahagararira umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu, ubwo kuri iki cyumweru tariki ya ya 4 Gicurasi 2017 cyari kigeze ku rwego rw’Akarere, abanyamuryango ba batoye Paul Kagame ku kigero cya 100% by’inteko itora.

Iki gikorwa cyabanjirijwe no kureba incamake y’ibikorwa byo muri manda y’imyaka irindwi ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagejeje ku baturage b’Akarere ka Huye, kimwe n’ahandi mu gihugu hose, abanyamuryango basanga gutora Paul Kagame byaba ari ugushimangira ibyiza yabagejejeho ndetse akomeje kubagezaho.

Nyuma yo kugaragaza urugendo rw’amatora kuva mu midugudu, n’uko abakandida bagiye bazamuka kugeza ku rwego rw’akarere, abanyamuryango bibukijwe amabwiriza agenga itora ku rwego rw’akarere. Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Huye 483 bari bagize inteko itora binjiye mu gikorwa cy’amatora binyuze mu buryo bwo kwandika.

Binyuze mu bari bashinzwe kugenzura no kubarura amajwi, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Huye batoye Paul Kagame ku kigero cya 100% by’iteko itora. Paul Kagame akaba yatowe nk’umukandida uzahagararira umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki ya 03 Kanama 2017 ku banyarwanda bari mu mahanga na 04 Kanama 2017 ku banyarwanda bari mu gihugu.

Nyuma y’igikorwa cyo gutora abanyamuryango bagize icyo batangariza itangazamakuru n’impamvu bahisemo gushyigikira Paul Kagame. Kanyarurindo Jean Baptiste umuturage wo mu murenge wa Mbazi agira ati:”Gutora Paul Kagame ni ugushimangira ibyiza yabagejejeho harimo ibiyoborere myiza, iterambere, amashanyarazi, imiturire, ukareba imibereho myiza y’abaturage, uko abaturage babona ubwisungane mu kwivuza no kubaka amavuriro, uko bita kuboneza imirire myiza ku bana bato. Gutora Paul Kagame ni ugutora ibyo bikorwa n’ibindi. Icyizere ni cyose ko agomba gutorwa kuko n’ahandi ibikorwa birahari byinshi byigaragaza”.

Iki gitekerezo cyo gutora Paul Kagame nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu agihuriyeho na NSENGIMANA Ferdindand aho we agira ati:” natoye Paul Kagame kuko ukurikije aho yatejeje imbere abanyarwanda mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza n’iterambere ntiwabura kumutora. Numva ku bwanjye no ku rwego rw’intara ndetse n’igihugu bakomeza gushyigikira Paul Kagame, bityo mu matora tukazamuhundagazaho amajwi.”

KAYIRANGA MUZUKA Eugene chairman wa FPR Inkotanyi mu karere ka Huye asanga kuba abanyamuryango bo mu karere ka Huye kuba batoye Paul Kagame bigaragaza gushimangira demokarasi biyemeje. Iyo urebye uko igikorwa cyo gutora umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi uko cyavuye mu midugudu kikaba cyari kigeze ku rwego rw’akarere kandi tugatora 100% umukandida Paul Kagame bigaragaza ko abanyamuryango bashaka akomeza kubabera ku isonga.

KAYIRANGA MUZUKA akomeza avuga ko hari ibindi bikorwa by’amatora biri imbere akaba yasabye abanyamuryango gukomeza kwitegura amatora neza, kandi bakora neza bityo tuzagire amatora meza ari mu mutuzo abere ikitegererezo abandi.

Honorable Depite Kayitare Innocent wari n’umushyitsi mukuru, nyuma y’amatora y’umukandida uzahagararira umuryango FPR Inkotanyi yashimiye abanyamuryango bo mu karere ka Huye, avuga ko gutora Paul Kagame ari ugutora ibikorwa biteza imbere imibereho y’abanyarwanda kandi ko azabatumikira ku nzego zibakuriye.

 Inkuru ya Magera Gildas


      

Tanga igitekerezo

-->