Huye: abanyamadini ngo nti bakwiye kubwira abantu ngo yesu azaza yesu aza gusa

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 21/10/2018, Saa 09:07:26 Yasuwe inshuro 212

Ibi barabivuga mu gihe hirya no hino mu Rwanda amadini akomeje kwiyongera umunsi ku wundi. Bamwe muri bo bagasanga badakwiye ko babwira abantu ngo yesu azaza yesu aza gusa.

Osee Dusengimana ni umuyobozi wa AEE (African Evangelistic Enterprise) ishami rya Huye, avuga ko amatorero akwiye kwigisha abantu ibya gikiristu, ariko akanazirikana ko bakwiye kubaho akabashishikariza gukora.

Umuyobozi wa AEE/Huye Osee Dusengimana

Yagize ati:” Turi mu buzima hano mu Isi, turakora kugira ngo tubeho, ariko kandi tuzirikana ko hari ubundi buzima buzabamo umuntu wubaha Imana. Tugire roho nzima ariko iture mu mubiri muzima. Niho noneho tubwira abantu ngo mukwiye gukora. Abanyamadini nti baze kubwira umuntu gusa ngo Yesu azaza, Yesu azaza, Yesu azaza gusa, kugira ngo ugire imibibereho myiza wishyurire umwana ishuli, wishyure mituweri, ni uko ubasha kuba wakoze.”

Uyu muyobozi anavuga ko mu gufasha abantu kugira roho nzima mu mubiri muzima, bababumbira mu mashyirahawe agamije kubafasha kwizigamira.

Yagize ati:” Muri uku kubafasha tubashyira mu matsinda, baganire ku bibazo byabo, bashake ibisubizo byabo kuko tuzirikana ko imbaraga abantu bazifitemo. Kandi muri uko gukorana n’amatorero n’amadini ntabwo bareba ngo uyu asengera aha, cyangwa aha. Ahubwo bareba abanyarwanda bose bari muri cya kiciro cya mbere n’icya kabiri bakeneye kuzamura imibereho.”

Mugorewase Jermaine n’umwe mu babyeyi bari mu mutsinda ya AEE. Avuga ko yibumbiye mu matsinda, yiga kwizigamira, ava mu kiciro kimwe cy’ubuzima agera mu kindi.

Ati:” njyewe ntarajya mu itsinda ntabwo wagombaga kumbaza n’igiceri. Ubu tumaze gusakara inzu y’amabati 50 iwanjye, nari wa mu mama rwose wabaga atabona ifaranga atagiye gupagasa. Ariko ubu aho nagiriye mu itsinda si nkijya gupagasa ahubwo najye rimwe na rimwe ndahingisha.”

Kimwe na bagenzi be, icyo bahurizaho n’uko bamaze gutera imbere bagasaba abandi bagore kujya mu matsinda bakizigamira, kugira ngo bibafashe gutera imbere.

Aba bagore banavuga ko icyaro ari mu mutwe, kuko ngo mu gihe cyose umugore wo mu cyaro yaba afite ubushobozi, nta cyamubuza guhahira aho umugore wo mu mujyi ahahira.

AEE ni umuryango wa Gikiristu mfatanyabikorwa na leta y’ubumwe bw’abanyarwanda, watangiye gukorera mu Rwanda kuva mwaka wa 1984, ukaba ukorera mu bihugu 10 byo muri Africa birimo n’u Rwanda. Mu byo ukora harimo gufasha abaturage kwikura mu buekene ubabumbira mu matsinda ukabatera inkunga, unabigisha kwizigamira bagamije kwiyubakira ubushobozi.

Ababyeyi bishyize hamwe mu matsinda bahamya ko bamaze gutera imbere
Mugorewase Jermaine umuturage witeje imbere abikesha amatsinda

Umuturage wahereye ku gihumbi yagujije mu matsinda atangira acuruza ubunyobwa none amaze kuva mu kiciro cya mbere c’ubudehe agera mu cya kabiri

Abari mu matsinda basigaye bahinga bakeza

Emmanuel Rukundo RDN/Huye


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Immaculate Gasengayire   |   ku wa 23/10/2018, Saa 11:18

    Abagore barashoboye. abantu bagifite imyumvire yuko umugore adashoboye bagomba guhindura iyo myumvire. abagishidikanya bazaze barebe abagore bo mu matsinda yo kwitezimbere. Buri muntu wese afite ubushobozi muri we iyo abonye amahirwe yo kubugaragaza akora ibintu bihambaye. Kubona abagore batangiye bahingira amafranga kugirango babashe kurya ubu bakaba bageze ku rwego rwo gusagurira amasoko ba ka natanga akazi kubandi ni intambwe ishimishije cyane ko ntayindi nkunga babonye. Mureke rero dushyikire abagore cyane abakiri mu bukene tubakangurira kwibumbira mu matsinda yo kwitezimbere.

Tanga igitekerezo

-->