Huye: Abangavu batewe inda imburagirahe basabwe guhanura barumuna babo

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 6/12/2018, Saa 20:54:49 Yasuwe inshuro 328

Muri gahunda y’ubukangurambaga bw’iminsi 16 bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa umwana w’umukobwa, umuryango wa PRO-FEMMES TWESE HAMWE ufatanyije n’izindi nzego mu karere ka Huye basabye abangavu babyaye
imburagirahe kugira inama barumuna babo.

Umujyanama wa komite nyobozi y’akarere ka Huye Kagabo Joseph

Umujyanama wa komite nyobozi y’akarere ka Huye Kagabo Joseph, yavuze ko abakobwa babyaye imburagihe bakwiye kwigisha barumuna babo, ariko ababyeyi nabo bakaba hafi y’abana babo.

Yagize atai:” ndibaza ko bazaba intumwa, turabifashisha kugirango basobanurire barumuna babo ku buryo aho ibyo bahuye nabyo nabo bitazabageraho.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ababyeyi bagomba kumenya inshingano zabo, bakaba hafi y’abo babyaye.

Ati:” ababyeyi bagomba kureka kwihugiraho, bakumva ko inshino zabo za kibyeyi badakwiye kuziharira abarimu n’abakozi gusa.”

Bamwe mu bangavu baganiriye n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com bavuze ko kuba hakiri abangavu bagiterwa inda imburangihe biterwa n’irari n’ababyeyi batita ku bo babyaye.

Muhawenimana Salah umunyeshuli muri Kaminuza you Rwanda ishami rya Huye

Uwitwa Muhawenimana Salah kwiga no muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yagize ati:” ahanini usanga bituruka ku irari. Wenda niba abonye hari nk’ufite telefoni ya watsap, nawe akayirarikira yabona uyimuha akemera
akazakuramo iyo nda. Gusa hari na bamwe mu babyeyi batigisha abana babo ibijynye n’imyororokere, bikabagiraho ingaruka.”

Umuyobozi ushinzwe kumenyakanisha ibikorwa muri PRO-FEMMES TWESE HAMWE Niragire Erneste

Niragire Erneste umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri PRO-FEMMES TWESE HAMWE, yavuze ko uyu muryango wahisemo kwegera abaturage kuko ikibazo cy’abana bahohoterwa cyugarije umuryango nyarwanda.

Ati:” kwigisha ni uguhozaho! Nk’uko biri mu nshingano zacu z’ubuvugizi, icyo dukora ni ukwigisha abantu kugaragaza ibi byaha bishingiye ku gusambaya abana. Abana turabasa kumva ko inshuti ya mbere ari umubyeyi, ababyeyi nabo bagahabwa
mfashanyigisho ikubiyemo ubumenyi bw’ibanze ku myororokere bikazafasha kubaka ubusabane bwimbitse hagati ye n’umwana.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego, bazakomeza gukora ubuvugizi kuri aba bangavu baterwa inda z’imburagihe kugirango bahabwe ubutabera.

Ubu bukanaguramabaga bw’iminsi 16 buri gukorwa ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bufite insanganyamatsiko igira iti:” twubake umuryango twifuza, turwanya gusambanya abana.”

Mu karere ka Huye mu mwaka ushize wa 2017, imibare yagaragaje ko abangavu 114 batewe inda z’imburagihe. Muri uyu mwaka wa 2018, ngo hamaze kubarurwa abagera ku 140.

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuzamiryango CLADHObwagaragaje ko, abakorwa basaga ibihumbi 17500 mu mwaka wa 2016 batewe inda z’imburagihe.
Umuryango PRO-FEMMMES TWESE HAMWE uvuga ko mu bateye izi nda aba bana, abakurikiranwe, barenga gato1200.

Bamwe mu bayobozi muri PRO - FEMMES TWESE HAMWE batanze ibiganiro bigamije gukumira ihohoterwa
Bamwe mu bangavu bitabiriye ibiganiro

Rukundo Emmanuel@rdn Huye


      

Tanga igitekerezo

-->