Huye:Barinubira uko ba rwiyemezamirimo babagerera ku muceri bihingiye

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 28/07/2018, Saa 19:27:34 Yasuwe inshuro 422

Abahinzi bavuga ko batiyumvisha uburyo ibiro 40 by’umuceli udatonoye bagenerwa na ba Rwiyemezamirimo mu biro 100 baba biyejereje, babasheshereza bakabazaniramo 20 gusa kandi n’ibisigazwa byawo ngo ntibibaha ngo bibe ibiryo by’amatungo.

Umukecuru Mukamana Verediyana, twamusanze agesa umuceli mu gishanga cy’umusizi mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye.

Mu mvugo isobetse amaganya ati:” Ubu ndi kureba ko nagesa aka gaceri nkabashyire (barwiyemezamirimo) ntakundi. Njyewe nta nyungu ndabona pe! Ibaze nawe ibiro 40 baduhamo 20?”

Ibi biranemezwa n’abandi bahinzi benshi.

Mulisa Elyse ati: “ Reka reka batwunamamo. Inzego zibishinzwe nizidutabare.”

Karamage Pierre,umwe muri ba Rwiyemezamirimo ugura umuceli w’abaturage akaba anafite uruganda ruwutunganya,ati:”Umuturage avuga ibyo yishakiye. Mu biro ijana bidashesheje tubaha 40, twabasheshereza tukabaha 20 kg ariko ibindi 60 kg turabibagurira, amafaranga koperative ikazayabaha. Naho ibijyanye n’ibisigazwa by’umuceli tubibahaye, igiciro tuwubatonoreraho twakizamura. Ikindi biba ari iby’uruganda.”

Mu Rwanda abasaga 65% batunzwe n’ubuhinzi. Kuba ubuhinzi bw’umuceli bwa nozwa ababukora, bakabukora bishimye ariko banabona inyungu, ni kimwe mu byazamura ubukungu n’iterambere ry’umuhinzi w’umuceli.


Emmanuel Rukundo/Rdn


      

Tanga igitekerezo

Any message or comments?

-->