Huye: Abagenzi barinubira imikorere mibi ya Company itwara abagenzi ya Horizon

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 23/09/2018, Saa 09:58:03 Yasuwe inshuro 417

Abagenzi bakoresha umuhanda uva i Huye werekeza mu Karere ka Nyaruguru, baravuga ko binubira imikorere mibi iranga abakozi ba Company itwara abagenzi ya Horizon yerekeza mu Karere ka Nyaruguru.

Iyi mikorere mibi bavuga ko ishingiye ku kuba rimwe na rimwe bagurishwa amatike ku giciro kirenze icyagenwe, no kuba bakatirwa amatike y’isaha runaka, iyo saha yagera bagategereza imodoka bakayiheba. Bavuga kandi ko hari igihe imodoka igera mu nzira bakayikurwamo, bagasabwa gutegereza indi modoka iraza ibakurikiye ngo ibajyane kandi iyo bari barimo nta kibazo igize. Ibi ngo bikiyongeraho kubwirwa nabi n’abakata amatike mu kigo abagenzi bategeramo imodoka cya Huye.

Ubwo umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com yatembereraga mu kigo abagenzi bategeramo imodoka cya Huye yahasanze abagenzi binubira iyi mikore mibi.

Umwe yagize ati:” ndebera nawe ukuntu twagowe! Twageze aha saa 11h35, baduha amatike ya saa 12h00 ariko bibaye saa 12h30 imodoka igomba kudutwara twayihebye.”

Aba baturage bavuga ko bagerageje kubaza impamvu abakata amatike ariko babuka inabi.

Undi muturage we yagize ati:” aba bantu babigize akamenyero! Usibye iki kibazo kitubayeho, hari n’igihe tuva inaha nka saa 17h00 tugiye ku Munini, twagera i Ndago bakadukura mu modoka tugasabwa gutegereza imodoka iraza inyuma yacu muri iryo joro bamwe bikatugiraho ingaruka. Kandi wabaza impamvu, ukukwa inabi.”

Aba bagenzi bavuga ko hari indi mikorere mibi irangwa muri iyi Company itwara abagenzi ya Horizon, ijyanye no kuriza ibiciro mu masaha y’ijoro.

Umwe ati:” mu masaha y’a nimugoroba iyo uje aha muri gare ya Huye ugiye i Nyaruguru, cyane cyane ku minsi habayeyo ibirori! Abakata amatike bakubwira ko yose yashize, ariko abantu batambaye umwambaro wa Company basanzwe bakata amatike ukabasanga hanze bakakubwira ko bashobora kugushakira itike ukayishyura wongeyeho 500 Frws ku yagenwe”

kuri uyu wa 18/09/2019, nabwo muri iyi gare ya Huye, habaye impaka za ngo turwane hagati y’abagenzi bari bakatiwe amatike ajya i Nyaruguru ariko amasaha yarenze imodoka itaraza kubatwara, kugeza ubwo abagombaga kugenda saa 12h00, bahagurutse saa 12h52 bagasanga ari imikorere mibi ikwiye gukosoka.

Twagerageje kuvugisha ba nyiri Compny ya Horizon itwara abagenzi, ntibemera kutuvugisha kuko kuva kuwa 18 Nzeri twabahamagaye kuri telefoni batubwira ko bari mu nama, dukomeza kugerageza kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ntibongeye gufata telefoni.

Abakata amatike bavugwaho kubwira abagenzi nabi nabo ntifuje kuvugana n’itangazamakuru bafatwa amajwi, ariko basonura ko ngo hari igihe babiterwa n’umunaniro cyangwa n’abagenzi bakagira uruhare muri uko kubwirwa nabi.

Niyitegeka Jean Remy umukozi ushinzwe umutekano muri Horizon

Niyitegeka Jean Remy, avuga ko ari umukozi ushinzwe umutekano muri Company itwara abagenzi ya Horizon. Avuga ko nta mikorere mibi bafite kuko bashyira imbere ku gutanga serivisi nziza.

Yagize ati:”kuba imodoka yatinda kubatwara ikarenza amasaha yanditse ku matike, biterwa n’uko iba yagiye kunywa risansi kandi nabyo tubisobanurira abagenzi.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abafata amatike bakayagurisha ku giciro kinini batari abakozi ba Horizon. Ati:” ntabwo ari abakozi bacu. Ahubwo ni abagize abamamyi, bafata amatike bakayagura bakayashyira mu mufuka bakaza kuyagurisha abakiriya ku mafaranga menshi ariko nabyo twabimeneysheje Polisi bamwe bagiye banahanwa.”

Abajijwe impamvu byiganje ku modoka zijya Nyaruguru, yasubije ko ariho abo bamamyi bobona abo baha ayo matike kugiciro kiri hejuru ku buryo buboroheye bitewe n’uko, abenshi baba batamenyereye uby’umujyi.

Ku kibazo cy’abakata amatike bavugwaho kubwira nabi abakiriya, uyu mukozi avuga ko bituruka ku bakozi bamwe baba badafite ikinyabufura ariko na none ngo n’abakiriya si shayshya. Gusa akavuga ko bagiye kugikurikirana.

Twashatse kuvugana n’abo muri RURA, ariko nti bashoboye ku twitaba kuri telefoni. Tuzakomeza kubakurikiranira iby’iki kibazo ari nako dukomeza kuvugisha abo muri RURA kugirango bagire icyo bavuga kuri iki kibazo.

Abagenzi bategereje imodoka yagombaga kubatwara bayibuze
Abakata amatike baravugwaho kubwira nabi abakiriya
Kuwa 18 Nzeri 2018 abagenzi bahawe amatike ya saa 12h00 bagenda saa 12h52


Emmanuel Rukundo RDN/Huye


      

Tanga igitekerezo

-->