Huye: Ababyeyi barasaba ko hakongerwa ibigo bifasha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Yanditswe na Kuwa 22/05/2017, Saa 20:59:25 Yasuwe inshuro 234

Abafite ubumuga bwo kutumva ntibavuge mu buzima busanzwe, usanga bagira ibimereho isanzwe nk’iy’abandi bantu bazima, uretse ko baba bafite zimwe mu ngingo z’umubiri ziba zidakora kandi ari zimwe mu zifite akamaro gakomeye mu mibereho yabo ya buri munsi.

Abafite ubumuga bwo kutumva ntibavuge nabo bagira ibyishimo, amarangamutima ndetse no gutekereza nk’abandi ndetse bagasabana. Gusa ibi bikoroha mu gihe bafite ubumenyi mu buryo bwo kuvugana mu rurimi rwabo rw’amarenga.

Icyakoze kugira ubumenyi bikajyana no kuba hari igikorwa ngo babashe gushyirwa mu bigo bitanga ubumenyi ku rurimi rw’amarenga ndetse ibi bigakuraho n’umuco wo kubabuza uburenganzira bwo kujya ahagaragara. Hari bamwe usanga bafite ipfunwe ryo kugira mu miryango abantu bafite ubumuga ubwo ari bwo bwose, bakumva ko ari ishyano ryagwiriye umuryango, bigatuma batemerera abafite ubumuga kujya ahagarara.

Bamwe bakaba bavuga ko imyumvire nk’iyi igenda igabanuka, kuko bagiye baganirizwa ndetse bamwe bakabona ko abafite ubumuga bashoboye kandi hari icyo bakwigezaho. Ibi bikaba byariyongereye ko abafite ubumuga bakomeje gukorerwa ubuvugizi binyuze mu nzego zabo zibahagarariye.

Bamwe mu bana bafite ubumuga bwo kutumva ntibavuge bigira mu kigo giherereye I Ngoma mu karere ka Huye, usanga baganira kandi bagabana ndetse bakagira n’amasomo bakurikira ku rurimi rw’amarenga.

Mu buhamya bw’ababyeyi barerera mu kigo cy’abana bafite ubumuga bwo ku tumva ntibavuge bemeza ko abana babo bagaragaza impinduka nziza haba mu myifatire ndetse no mu bwenge.

Umwe muri aba babyeyi agira ati:”umwana wanjye yarangwaga n’amahane, ariko ubu yaracururutse kandi yahinduye imico, azi gusoma, no kwandika ikirenze ibyo ubona asabana n’abandi bana. Akomeza avuga ko ibigo nk’ibi bifasha abana bafite ubumuga bwo kutavuga ntibumve bikwiye kongerwa, kuko hari abananirwa kuhohereza abana kuko bafite amikoro make kandi ibi bigo biriha amafaranga menshi”

Uretse ababyeyi bakorera ubuvugiza aba bana bifite ubumuga bwo kutumva ntibavuge, n’abarezi babo bavuga ko hari impinduka nziza aba bana bagenda bagaragaza, ariko bidakwiye ko bakwigishwa ibintu bimwe gusa. Bagasaba ko bahabwa ubushobozi aba bana bafite ubumuga bwo kutumva ntibavuge bakigishwa urundi rurimi rutari ikinyarwanda kuko hari aho bazakenera kuvugana n’abanyamahanga. Ibi bikajyana no gutanga amahugurwa ku barimu kuko buri gihe amarenga arahinduka, bika byaba byiza mu gihe izo ndimi zishyizwe mu nyigisho zitangirwa mu nderabarezi, bityo abahize bagasohoka bazisobanukiwe.

Honorable Depite Rusiha Gastion uhagarariye abafite ubumuga mu nteko ishingamategeko avuga kuri iki kibazo cyo kongera ibigo bifasha abafite ubumuga, ndetse no kwigisha ururimi rw’amarenga mu ndimi z’amahanga yatangaje ko ibyo biri mu by’ibanze Leta ishyizemo ingufu. Ibyangombwa bakaba baremeye ko bazabizirikana no mu igenamigambi, kandi ko uwakwigisha ururimi rw’amarenga mu Kinyarwanda no mu zindi ndimi yabishobora. Iki cyifuzo inzego byaganiriweho zagiye zibyemera, hakaba hari icyizere ko bizashyirwa mu bikorwa.

U Rwanda rukaba rukomeje gushyigikira abafite ubumuga, kugirango nabo babashe kugaragaza ubushobozi bwabo, ariko hakenewe indi ntambwe yo kubafasha ngo bisanzure mu muryango nyarwanda.

 Magera Gildas


      

Tanga igitekerezo

-->