Hon Senateri Makuza Bernard yakoreye umuganda i Nyaruguru asigira umukoro abayobozi

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 25/11/2018, Saa 14:25:15 Yasuwe inshuro 212

Nyakubahwa Perezida wa Sena y’u Rwanda Hon Senateri Bernard Makuza, yakoreye umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Kivu asigira abayobozi umukoro wo kugira ubufatanye.

Yagize ati: “Mu mudugudu dufite komite zitandukanye. Yaba iy’umudugudu, iy’urubyiruko, iy’abagore, iy’abajyanama b’ubuzima, iy’inshuti z’umuryango, iy’imboni z’imiyoborere n’iya ba mutwarasibo. Aba bose bashyize hamwe nta kibazo cyabananira kugikemura.”

Uyu muyobozi kandi yanabasabye guhashya amacakubiri, ivangura, n’ibiyobyabwenge ngo biri mu rubyiruko hakiyongeraho n’ubusambanyi bukorerwa abana batoya.

Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com kimwe n’uwitwa Fidèle Mbonyumuturanyi bamubwiye ko, bgiye guhashya ibibazo biri mu midugudu iwabo, bahereye ku cyo gusambanya abangavu no kubatera inda . aba baturage icyo bifuza ngo ni uko ubuyobozi bw’aba bana hafi.

Perezida wa Sena Hon Bernard Makuza akaba uvuze ko mu Rwanda ntaho ivangura n’amacakubiri bitagize ingaruka. Ariko ko , guhagarara abanyarwanda bagashima bifite inyungu kuri buri munyarwanda.

Abaturage mu muganda



Rukundo Emmanuel @rdn Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->