HEC yokeje igitutu Kaminuza y’i Rusizi gushakira ibyangombwa abanyeshuri bakajya kwiga ahandi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 20/10/2017, Saa 21:05:22 Yasuwe inshuro 1271

Inama nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza HEC burasaba abayobozi bwa kaminuza ya RIU kwihutisha guha abanyeshuri ibyangombwa bizatuma bemererwa kwiga mu zindi kaminuza ndetse bukaba bunabahumuriza ko bazakirwa muri kaminuza zigisha ibyo bari basanzwe biga.

Ubuyobozi bw’ inama nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza HEC umuyobozi w’ishami rishinzwe ireme ry’uburezi Dr Baguma Abdallah avuga ko icyihutirwaga ari ukubanza gushaka uburyo abanyeshuri bahabwa ibyangombwa byabo bituma bashaka ahandi bakomereza kwiga ubuyobozi bw’iyi kaminuza bukaba bwahawe icyumweru kugira ngo bube bwarangije iki kibazo. Ku byuko abanyeshuri babona aho bigira hafi nabyo ngo biratekerezwaho bakigira mu duce tubegereye naho iby’amafaranga bagiye bariha hanyuma ntibige ngo nabyo bizakurikiranwa bayasubizwe.

Ati:Abanyeshuri bazashakira mu yadi mashuri, niba wigiraga hano utaha mu rugo ibyo byo bizagusaba amafranga . Niba hari umunyeshuri wari wishyuye bagomba kuyamusubiza."

Abanyeshuri bari basanzwe biga muri kaminuza mpuzamahanga ya Rusizi, Rusizi International University bavuga ko nyuma y’ifungwa ry’iyi kaminuza ikibakomereye kuri iki cyemezo cyafashwe ari uko bigiye gutuma bazashaka izindi kaminuza bigamo ziri kure yabo mu gihe iyi yari yabegerejwe bigatuma biborohera kwiga bataha iwabo cyangwa mu ngo zabo.

Ikindi bibaza nuko bazongera kwakwa amafaranga n’aho bazaba bagiye kwiga mu gihe bari baramaze kwishyura aha bari basanzwe biga ibi byose bikaba ngo bibasaba amikoro ashobora gutuma bamwe bazahagarika kwiga.

Umwe yagize ati" Kubera ko leta yaryemeye (ishuri) natwe twarijemo twumva ryari ryemewe ubwo rero twarishyuye byatuma duhomba."

Undi ati :"Harabaho gutakaza amafaranga, hari kaminuza kuzjyamo bisaba ko usubira inyuma, kandi hari n’abanyeshuri batazabona ubushobozi bwo kujya kwiga ahandi."

Ni mu gihe ariko Umuhuzabikorwa wa kaminuza mpuzamahanga ya Rusizi Nzayurugo Fils Albert atangaza ko nubwo bemera icyemezo cyafatiwe kaminuza cyo kuyifunga ariko kuba hari abanyeshuri basaba kwishyurwa amafaranga ngo bumva bitaba binyuze mu mucyo kuko aya mafaranga bayishyujwe mu gihe bahabwaga amasomo naho ku kijyanye nuko batihutishije gutanga ibyangombwa ku banyeshuri kugira ngo bajye gushaka ahandi bakomereza kwiga avuga ahubwo ko batangiye gutanga bimwe mu byangombwa abanyeshuri bakeneye bacyumva iby’ifungwa ry’iki kigo cya kaminuza kandi ko baticaye bagikomeje gushaka uko babikemura.

Kaminuza mpuzamahanga ya Rusizi yafunzwe burundu taliki 10 Ukwakira muri uyu mwaka wa 2017 nyuma yo gukorwaho igenzura rikagaragaza ko hari ibyo itujuje mu gutanga amasomo yo kuri uru rwego. Abanyeshuri bayigagamo 384 harimo n’abarangizaga barasabwa gushaka izindi kaminuza bazakomerezamo amasomo harimo abigaga iby’ubuvuzi, ubuhinzi n’iby’icungamutungo.


      

Tanga igitekerezo

-->