Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Katari afite byinshi yitezweho

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 20/11/2018, Saa 17:34:12 Yasuwe inshuro 241

Mu rugendo rw’iminsi 2 Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye mu gihugu cya Quatar mu mujyi wa Doha, we na mugenzi we wa Katari bemeranyijwe ko bagomba gufatanya mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi ndetse n’iterambere no gukomeza imibanire myiza y’ibihugu byombi.

Aya masezerano impande zombi zayasinye, mu rwego rwo gufatanya mu bucuruzi hagati y’imijyi yombi Doha na Kigali. Kugira ngo, bahahirane bakoreshe ubwikorezi bwo mu kirere hakoreshejwe indege.

Ibi bikazatuma ikigo cy’igihugu gitwara abagenzi mu ndege cy’u Rwanda, kizajya gikorera ingendo mu gice cy’uburasirazuba bwo hagati ari nacyo iki gihugu cya Katari giherereyemo no kugera mu mujyi wa Tel-Aviv ho muri Israel.

Mu bindi byaganiriweho bigashyirwaho umukono, ni ukurinda abashoramari bo ku mpande zombi bazashora imari muri ibi bihugu. Bemeranyije kandi ubufatanye mu iterambere, ry’ubukungu n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko ruje kubaka imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano akaba yarasinywe hagati ya Perezida Paul Kagame ku ruhande rw’igihugu cy’u Rwanda ndetse Emir Sheikh Tamim Bin Al Thani. Yitezweho kuzoroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi mu bice bitandukanye birimo ubukungu, ubushoramari ndetse n’ubukerarugendo, bikanoroshya ubuhahirane ku ruhando mpuzamahanga hagamijwe inyungu z’ibihugu byombi kandi iki gihugu cya Quatar ngo kikazanafasha mu bikorwa by’umutekano mu bihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu by’Afurika yunze Ubumwe (AU).

Uku guhura kwaba bayobozi ni inshuro ya kabiri bahuye, bakaba banaherutse guhurira ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye mu kwezi kwa Nzeli i New York.

Afrique.latribune

AKIMANA Jean de Dieu@rdn


      

Tanga igitekerezo

-->