Hashyizwe umukono ku masezerano yitezweho kuzaba igisubizo cy’umusaruro mucye uboneka mu buhinzi

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 1/09/2018, Saa 13:59:34 Yasuwe inshuro 3460

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na Minisiteri y’Uburezi bashyize umukono ku masezerano yo guteza imbere no kuzamura ireme mu biga ubuhinzi mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umusaruro muke ugaragara mu buhinzi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Kanama 2018, abaye ho gushyira umukono ku masezerano ku bigo bya minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi aribyo (RAB igishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ndetse na NAEB ishinzwe gutunganya no kohereza mu mahanga umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi na kaminuza zigisha ubuhinzi n’ubworozi ari zo kaminuza y’u Rwanda (UR) INES Ruhengeri, UTAB na kaminuza ya Kibungo agamije gukemura ikibazo cy’ireme mu biga ubuhinzi ndetse n’umusaruro muke.

Dr. Mukeshimana Geraldine avuga ko aya masezerano ashyizweho umukono ari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo guhindura ubuhinzi yashyizwe ho mu kwezi kwa karindwi ati “hari ibintu bigumya bigaruka,ubushakashatsi,ubumenyi,ikindi u Rwanda ntago ari igihugu kinini uko tugumya dutatanya imbaraga tuba tuzica,n’igihe cyo guhuza imbaraga ,aya masezerano ni ayo kugira ngo aho ubushobozi buri bube bwakoreshwa ku buryo bwagutse noneho tubashe kwihutisha iterambere twifuza nk’igihugu,ibyo twigisha ubumenyi dutanga bihura n’ibikenewe mu buzima busanzwe”

Dr Mutimura Eugene Minisitiri w’Uburezi avuga ko bimwe mu bigize aya masezerano harimo igikorwa cyo guteza imbere ubushakashatsi no kureba ko imyigishirize niba ifashije bihagije anongeraho ko hakwiriye kurebwa uko habaho gukorana n’abandi bo mu bihugu byo mu karere no hanze yabyo ati” ni igikorwa cyo gushimira kandi kizafasha guteza imbere ibikorwa bijyanye n’imyigishirize no kugeza ibyo twifuza ku baturage b’u Rwanda”.

Umuyobozi wa kaminuza ya Kibungo Karuranga Egide yavuze ko aya mazerano azafasha guhangana n’ikibazo kireme ry’uburezi rikunzwe kugarukwaho no kuzamura ubuhinzi n’ubworozi bwo mu Rwanda, ati “nibwo bwa mbere tugiye kwigisha ibintu dufite naho tu byerekana nibwo bwa mbere tugiye gusohoka muri za labaratwari no muri kaminuza tukajya hanze mu baturage,aya masezerano ni ayo kugira ngo havugururwe uburyo twahingaga ku buryo umusaruro uzamuka.”

Dr Charles umuyobozi wungirije muri RAB ushinzwe ubushakashatsi n’iyamamaza buhinzi avuga ko aya masezerano aje gufasha kugira imikoranire ya hafi na kaminuza ari iza leta n’izigenga ati “aya masezerano agamije kugira ngo dufatanye mu rwego rw’ubushakashatsi abo muri kaminuza no muri NAEB na RAB..kugira imikoranire ya hafi kuko twese turi mu buhinzi kandi tunagamije intego imwe yo kuzamura umusaruro w’uhuhinzi n’ubworozi urushijeho kuba mwinshi no kugira uhuhinzi bugezweho.”

Mu byo bemeranyijeho bavuzeko aya masezerano atari ugushyirwaho umukono gusa ahubwo bigomba gushyirwa mu bikorwa hakajyaho n’ingamba z’uko bizakorwa.




MUKUNDENTE J Bernard


      

Tanga igitekerezo

-->